Ubufaransa bwavuniye ibiti mu matwi ku gukura ingabo zabwo muri Niger

Ubufaransa bwavuniye ibiti mu matwi ku gukura ingabo zabwo muri Niger

Sep 04,2023

Minisitiri w’ububanyi n’amahang w’Ubufaransa yashimangiye ko igihugu cye gikomeje umugambi wo kugumisha ingabo muri Niger ndetse na Ambasaderi wabo wirukanywe akahaguma.

Ni mugihe ubutegetsi bwa Gisirikare i Niamey bwari bwavuze ko bwirukanye Abafaransa n’ibyabo byose mu cyumweru gishize

Catherine Colonna yabwiye ikinyamakuru le Monde ko Ambasaderi Sylvain Itte wari uhagarariye Ubufaransa muri Niger ku butegetsi bwa Bazoum wahiritswe nubu nta cyamuhindura.

Madam Colonna yavuze ibi mu gihe ibihumbi by’abaturage ba Niger bari bagose Amabasade mu myigaragambyo yamagana Abafaransa ku munsi wayo wa 3.

Abigaragambya baramagana ubufaransa ,nka bumwe babona ko bukibakoronije mu buryo budahwitse bagasaba ko babavira mu gihugu.

Ubufaransa bufite abasirikare babarirwa mu 1500 muri Niger, bahari mu buryo bavuga ko ari ukubafasha guhangana n’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic state byayogoje agace ka Sahel