Neymar yahishuye ubuzima bubi cyane we na Messi babagamo ubwo bari muri PSG

Neymar yahishuye ubuzima bubi cyane we na Messi babagamo ubwo bari muri PSG

Sep 04,2023

Umunya Brazil, Neymar Jr yavuze ko we na Messi ubwo bakinaga muri Paris Saint-Germain bari bameze nk’abari mu kuzimu kandi yarabahembaga akayabo.

Aba bakinnyi bombi bavuye muri iyi kipe muri iyi mpeshyi nyuma yo kudashimwa n’iyi kipe yo muri Ligue 1, cyane ko abafana babavugirije induru nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cya Champions League na Bayern Munich mu mwaka w’imikino ushize.

Messi yerekeje muri Inter Miami aho yamaze kugira uruhare runini ayifasha gutwara igikombe batsinze ikipe ya Houston Dynamo ku mukino wa nyuma w’igikombe cya U.S. Open Cup mu mpera z’uku kwezi.

Neymar Jr n’umwe mu bakinnyi bakuruwe n’ifaranga ryo muri Saudi Pro League bituma yemera kuyerekezamo muri iyi mpeshyi nubwo atarakinira umukino n’umwe ikipe ye ya Al Hilal kubera imvune.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31,yavuze ko we na mugenzi we Messi bafashwe nabi muri PSG kandi bitari bikwiriye.

Neymar, nk’uko AS Sports ibivuga, yagize ati: ’Nishimiye cyane umwaka yagize (Messi) , ariko nanone birababaje cyane, kuko yari mu mpande zombi.

’Yakabije inzozi hamwe na Argentine kandi yatsinze byose, ariko muri PSG yari ameze nk’uri ikuzimu. Twembi niko twari tumeze.

Messi yayivuyemo (PSG) muri ubwo buryo budakwiriye mu mupira w’amaguru,ntiyari abikwiriye. Ibintu byose yakoze,,umuntu wese umuzi, n’umukinnyi witoza, urwana, iyo atsinzwe ararakara ariko yashinjwe ibinyoma.

Byaranshimishije ko yegukanye igikombe cy’isi.Messi yari akwiriye kurangiza umupira we muri ubu buryo."

Abakunzi ba ruhago banenze uyu mukinnyi ukuntu yibasiye PSG yabahembye akayabo kandi ikamwongera amasezerano ari mu bihe bibi byo guhora mu mvune.

Ikintu gikomeye aba bakinnyi bakoze n’uguhesha PSG ibikombe byo mu Bufaransa ariko ntibigeze baha abafana igikombe bashakaga aricyo Champions League.