Winston Duke wamamaye muri cinema ku isi yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Umukinnyi wa filime Winston Duke wamamaye cyane muri Black Panther akaba n’umwe mu bise amazina abana b’ingagi, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Winston Duke yahawe ubwenegihugu kuri uyu w mbere tariki ya 4 Nzeri 2023, nyuma yo kwita umwana w’Ingagi "Intarumikwa"
Uyu musore wavukiye muri Trinidad and Tobago kimwe mu bihugu byo muri Caraïbes yamamaye nka M’Baku binyuze muri filime zikorwa na Marvel Studio zirimo Avengers Infinity War, ibice bibiri bya Black Panther, Avengers: Endgame n’izindi.
Winston Duke w’imyaka 36 yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days, Spenser Confidential, Us, ubu ategerejwe mu yitwa “The Fall Guy” azahuriramo n’abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.
Winston Duke yegukanye ibihembo bitandukanye bya sinema birimo “Excellence in Acting Award” yakuye muri Denver International Film Festival bitewe n’uruhare yagize muri filime ya Black Panther.