Kicukiro hafatiwe umugabo ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga

Kicukiro hafatiwe umugabo ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga

Sep 06,2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uwitwa Kazungu Dénis rukekaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

Uru rwego rwatangaje ko Kazungu rwamufashe rufatanyije n’izindi nzego.

Inzu yashyinguragamo bariya bantu batatangajwe umubare iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga acyura abakobwa, hanyuma akaza kubica nyuma yo kubasambanya no kubambura ibyo babaga bafite.

Bivugwa ko abo yicaga yabajugunyaga mu cyobo gicukuye aho yari acumbitse.

RIB kuri Twitter yayo yavuze ko uwatawe muri yombi "afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe, ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha."

RIB yunzemo ko ishimira abaturarwanda k’ubw’ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera, n’abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.