MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024

MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024

Sep 06,2023

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kabiri yashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2023/24.

Iyi Minisiteri ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 25 Nzeri.

Iki gihembwe kirekire kurusha ibindi (kuko kizamara ibyumweru 13) kizarangira ku itariki ya 22 Ukuboza.

Ibiruhuko by’iki gihembwe bizatangira ku wa 23 Ukuboza, bigeze ku wa 07 Mutarama 2024; ibisobanura ko bizamara ibyumweru bibiri.

Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 08 Mutarama 2024, kigeze ku wa 29 Werurwe 2024. Iki gihembwe kizamara ibyumweru 12.

Ibiruhuko byacyo bizatangira ku wa 30 Werurwe 2024 bigeze ku wa 14 Mata, ibisobanuye ko na byo bizamara ibyumweru bibiri.

Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 15 Mata 2024 kigeze ku wa 05 Nyakanga, na cyo kikazamara ibyumweru 12.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba hagati y’itariki ya 08 n’iya 10 Nyakanga, mu gihe ibisoza icyiciro rusange ndetse n’amashuri yisumbuye bizaba hagati y’itariki ya 24 Nyakanga n’iya 03 Kanama 2024.