Ibimaze kumenyekana ku musore wicaga abakobwa akabashyingura mu nzu yakodeshaga
Mu karere ka Kicukiro,mu murenge wa Kanombe,mu Kagari ka Busanza,mu Mujyi wa Kigali hafatiwe umusore witwa Kazungu Denis, nyuma yo kwemerera Urwego rw’ubugenzacyaha RIB Ko yatahanaga abakobwa,yamara kubasambanya akabica.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,narwo rwemeje ko rwafashe uyu Kazungu Denis, ukekwaho kwica abantu benshi akabashyingura mu nzu yakodeshaga.
Umuvugizi wa RIB,Murangira B. Thierry,avuga ko Kazungu Denis wafashwe akekwaho ubwicanyi, ngo yajyaga mu tubari agafata abakobwa akabacyura iwe, akabiba, akabica akanabashyingura aho yari atuye.
Uyu musore ngo yashyinguraga abo amaze kwica mu gikoni ndetse ngo aho yari atuye n’inzu yari yonyine yegereye ahakorwaga umuhanda,ku buryo itaka yacukuraga yarivangaga n’iry’acukurwaga kuri uwo muhanda.
RIB ivuga ko uyu yari umucuruzi mu mujyi uzwi ndetse ko ngo yicaga abantu yabaga yabonye ko ntawabakurikirana ariyo mpamvu ntawatanze ikirego ko yabuze umuntu.
Abaturage baravuga ko uyu Kazungu yafashwe nyuma y’aho yari yanze kuva muri iyi nzu yakodeshaga kuko yari ayimazemo amezi 9 atishyura.
Umwe mu baturanyi b’uyu yabwiye BTN TV ko uyu yanze kuva muri iyi nzu nyuma yo guhabwa integuza yo kuyivamo hanyuma hitabazwa inzego zaje kumusohora.
Ngo mu nzu ye basanze yarashyinguye abantu benshi barimo n’umukobwa yaherukaga kwica ku cyumweru utari wakabora.
Uyu muturage yavuze ko uyu musore ngo yari yarashyinguye mu nzu abantu 12 barimo n’umusore ngo basa yashakaga kwambura ibyangombwa bye ngo ajye abikoresha.
Uyu yabwiye BTN TV ko uyu yafatanwe za kashe nyinshi z’ibigo bikekwa ko ariho yakuraga amaramuko.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro,Mutsinzi Antoine,yemeje aya makuru y’ifatwa ry’uyu musore bivugwa ko yari umaze kugarika imbaga.
Yagize ati "Nibyo koko RIB yamufashe,twabimenye,hari abo yavugaga ariko ntabwo turamenya neza ngo ni bangahe,uko igihe kiragenda gihita,turagenda tubimenya dutangaze imibare."
Uyu muyobozi yavuze ko nubwo azwi nka Kazungu ariko yagendaga akoresha amazina menshi ku buryo utamenya izina rye nyakuri.Ati "Turacyari gukurikirana ngo tumenye amakuru nyayo."
Abajijwe uko bamenye amakuru yagize ati "Hari ahantu yabaga yanga kuvamo,ni nawe wabyivugiye ko hari abantu ashobora kuba yishe,ariko yabivuze ari mu nzego z’ubutabera."