Abasore: Dore ibintu wakorera umukunzi wawe ntazigera atekereza undi musore utari wowe
Tugiye kubagezaho uburyo 4 butandukanye bwa gufasha gutungura umukunzi wawe akabasha kwishima, cyangwa ibyo wakagombye kuzirikana mu rukundo kugirango umukunzi wawe ahore anezezwa n’urukundo rwanyu.
1. Kumenya isabukuru y’amavuko ye
Iyo umenye isabukuru y’amavuko y’umukunzi wawe ushaka uburyo umutungura ukamwereka ko ubizi kandi ubizirikana hanyuma ugashaka akantu wamuha akariko kose karamushimisha kandi kakamwereka ko urukundo umukunda ari urwukuri bityo umunezero ukaba wose mu rukundo rwanyu.
2. Kumuhamagara ukamubwira ko umukunda mu masaha atamenyereye
Burya kubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ijambo usanga riba ryiza hagati yanyu, rero iyo urimubwiye muburyo atari amenyereyemo birushaho kumushimisha, naho aba ari hose akomeza aritekerezaho, ariha agaciro kadasanzwe bituma ahora agutekereza akumva uhora umunezeza.
3. Kumutembereza:
Umukunzi wawe uko yaba ameze kose akeneye ko umutembereza mukishimana akumva ko umunsi umubereye uwamateka, benshi iyo bumvise gusohokana umukunzi wawe bumva ko ari ukujya ahantu hahenze bigatuma kujyayo bigusaba ubushobozi bwinshi kandi burya ubushobozi waba ufite bwose bwakwemerera gushimisha umukunzi wawe icyo gihe mujyana ahangana n’ubushobozi bwawe ukirinda kwisimbukuruza uziko aribwo wamunezeza dore ko burya abakundana banga umuntu wisimbukuruza, umwiyemeraho. Ibyo rwose azabigukundira kandi abikubahire.
Zirikana gusohokana umukunzi wawe umwereke urukundo rudasanzwe.
4. Kumusoma umutunguye:
Gusomana n’umuntu muba mukundana ni ibintu bishimisha buri umwe wese dore ko ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo, rero iyo utunguye umukunzi wawe ukamusoma aho mwaba muri hose ni ibintu bimushimisha cyane bigatuma ahora abizirikana.
Mu buzima bwa muntu gutungurwa mu byiza ni igikorwa kinyura umuntu noneho iyo ubikorewe n’umukunzi wawe mugihe utanatekerezaga ko byaba, birushaho gutuma akwiyumvamo kandi urukundo rwanyu rukarangwa n’umunezero gusa.