Ibyo CAF ikoreye Rayon Sports abafana byayo ntibazabyibagirwa

Ibyo CAF ikoreye Rayon Sports abafana byayo ntibazabyibagirwa

Sep 23,2023

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika,CAF yandikiye Rayon Sports yemeza ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Conderation Cup nta bafana bari muri Stade ya Kigali Pele.

Nubwo hari amakuru yatangajwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru ko abafana bemerewe kwinjira kuri stade kuri uyu mukino, Rayon Sports yemeje ko CAF yavuze ko nta bafana bemerewe kwinjira kuri Stade.

Ibinyujije ku mbuga zayo, Rayon Sports yagize iti "Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Conderation Cup NTA BAFANA BAHARI!!!

Ikipe ibasezeranyije kuzakora ibishoboka byose ngo ibahe ibyishimo. Nubwo mutazaba muhari ariko tuzaba turi kumwe ku mutima!!!."

Nyuma y’ibi hari amakuru avuga ko Al Hilal Benghazi yanze ko uyu mukino wazaca Live kuri TV iyo ariyo yose.

Al Hilal Benghazi na CAF bemereye Rayon Sports abantu 25 gusa batari mu bakinnyi n’abatoza.

Kugeza Ubu iyi kipe ntabwo iremerera abanyamukuru kuzakurikira uyu mukino, List irakorwa baze kwemera abo bashaka (bake).

Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yabwiye abanyamakuru ko nta mpungenge atewe no kuba abafana b’ikipe ye batazemererwa kureba umukino izakirwamo na Al Hilal Benghazi kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 24 Nzeri 2023.

Yagize ati “Buri wese arabizi ko dufite abafana benshi kandi badufasha mu mukino. Ntabwo ari ikibazo mu gihe bataboneka kuko nateguriye abakinnyi banjye kwitega buri kimwe mu mukino."

Umukino Rayon Sports izakirwamo na Al Hilal Benghazi kuri Kigali Pelé Stadium,uzaba ku Cyumweru, tariki ya 24 Nzeri 2023,saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.