Al Hilal Benghazi yongeye gusaba ikintu gikomeye ku mukino wayo na Rayon Sports nyuma yo kwanga abafana kuri sitade
Ubuyobozi bwa Al Hilal Benghazi bwemeye ko umukino wayo na Rayon Sports uzaca kuri Televiziyo ariko ukarebwa n’abantu bari imbere mu Rwanda gusa, kuko iwabo bakiri mu kiriyo.
Iyi kipe yabyemeye bigoranye kuko yari yabanje kuvuga ko uyu mukino utemerewe guca aho ariho hose.
Iyi kipe yazanye amananiza ko nta mufana wemerewe kureba uyu mukino birangira byemejwe na CAF.
Hari amakuru avuga ko Al Benghazi yabanje gusaba Televiziyo y’u Rwanda kwishyura ibihumbi 100 by’amadolari [$100.000] kugira ngo iyemerere kwerekana uyu ukino.
Umukino wa Al Hilal Benghazi na Rayon Sports wemerewe kurebwa n’abafana 60 n’ukuvuga 30 kuri buri ruhande n’abanyamakuru 50.
Uyu mukino wo gushaka itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa 18H00 kuri Kigali Pele Stadium.
Ku rundi ruhande,Rayon Sports iri gutegura uko izerekana uyu mukino kuri za teeviziyo za rutura hanze ya stade n’ahandi.
Umutoza wa Rayon Sports,Yamen Zelfani afite icyizere cyo gutsinda Al Hilal Benghazi n’ubwo yemeza ko ari umukino ukomeye.
Yagize ati "Icyizere cyo kugera mu matsinda ni cyinshi mu bafana ariko abakinnyi ndi kubabwira ko bagomba kubikorera kuko uyu mukino urakomeye cyane ni nka ’derby’.
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavuze ko nta mpungenge atewe no kuba abafana b’ikipe ye batazemererwa kureba umukino izakirwamo na Al Hilal Benghazi kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 24 Nzeri 2023.
Yagize ati “Buri wese arabizi ko dufite abafana benshi kandi badufasha mu mukino. Ntabwo ari ikibazo mu gihe bataboneka kuko nateguriye abakinnyi banjye kwitega buri kimwe mu mukino."
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavuze ko abakinnyi bose, barimo Youssef Rharb na Mugadam bari bafite imvune, bameze neza kandi biteguye umukino.