Benshi mu urujijo kuri Kazungu Denis wemeye ashize amanga ko yishe abantu akajya abataba mu nzu yabagamo
Abantu benshi bakomeje kugaragaza urujijo batewe na Kazungu Denis ku byaha yiyemerera ko yakoze byiganjemo ibyo kwica abantu bagera kuri 14 ku bushake biganjemo ab'igitsinagore, aho yabicaga yarangiza imirambo yabo akayijugunya mu cyoba yari yaracukuye mu gikoni cy'inyubako yari acumbitsemo.
Uyu Kazungu Denis wiyemerera ko yishe abantu 14, aho 12 basanzwe mu cyobo yari yaracukuye mu gikoni cy'inyubako yari acumbitsemo iherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, akagari ka Busanza, umudugudu wa Gishikiri, avugako ari we wihereye urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) amakuru y'ubu bwicyanyi yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Aya makuru kandi Kazungu ngo yayatanze ubwo yazaga gukurwa mu nzu n'inzego z'umutekano,mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri 2023, nyuma yo kuregerwa nya nyir'iyi nzu, ngo kuko uyu Kazungu yari amaze igihe kigera mu mezi 7 yose yaranze kwishyura ubukode bw'inzu yarananze kuyivamo.
Kazungu wabwiye urukiko ko naburanira mu ruhame ataravuga ukuri kose, yireguye yemera ibyaha byose ashinjwa, avugako impamvu yabimuteye ari uko abo yishe babanje kumwanduza Virusi itera SIDA kandi ku bushake.
Abakurikiranira hafi amakuru ya Kazungu Denis, bakomeje kwibaza byinshi bitandukanye ndetse biteye urujijo binaturutse ku mvugo yaranze uyu Kazungu aho yabwiye perezidante w'urukiko ko nka Perezidante agomba gucunga izamu agafata umupira cyangwa se akareba nabi umupira ukamuca mu maboko.
Abatari bacye barabihuza n'uko Kazungu yaba hari izindi mbaraga yishingikirije nko kuba yaba afite abafatanyacyaha yiringiye ko bazamurwanaho, ari na ho bashingira basaba ko inzego zishinzwe gukora iperereza zashishoza kandi zigacukumbura byose ku birebana n'iki kirego.
Kuri uyu wa 21 Nzeri 2023, ubwo yagezwaga mu Urukuko rw'ibanze rwa Kicukiro, aho yari ategerejwe n'imbaga nyinshi yari yaje gukurikirana uru rubanza rwe ku by'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, Kazungu utari ufite umwunganira mu mategeko yavuze ko yifuza ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu muhezo kuko yemera ko ngo hari ibyaha yakoze bikomeye adashaka ko binyura mu itangazamakuru.
Ati “Hari ibyaha nakoze bikomeye ndibuvuge ntashaka ko biri bujye mu itangazamakuru Cyangwa se ngo biyobore bagenzi banjye uburyo bwo kubikoramo. Ni yo mpamvu nsaba ko naburana mu muhezo kuko ninjye wiyemereye ukuri kandi ngomba kukuvuga uko kuri.”
Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo butekereza kuri iki cyifuzo cya Kazungu, buvuga ko nta shingiro gifite.
Umucamanza yanzuye ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu ruhame.
Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko impamvu yishe abo yishe yabazizaga ko bamwanduje Sida ku bushake.
Ati “Ni uko abo nabikoreye (yishe) nanjye babanje kunyanduza Sida kandi ku bushake bwabo.”
Abajijwe icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko yafungwa iminsi 30, yabwiye urukiko ati “izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki”.
Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.
Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.
Muri iri buranisha, umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri ibi byaha Kazungu ashinjwa.
Ubucamanza bwavuze ko nubwo aba bantu 12 Kazungu yabiciye aho yari atuye mu Busanza, yabaga yabakuye mu bice bitandukanye birimo Remera, Kimironko, Kabuga, Masaka na Rusororo.
Bwavuze ko iyo yamaraga kubageza aho atuye nyuma yo kubashukashuka, yahitaga abakingirana, akabazirika amaguru n’amaboko, ubundi akazana ibikoresho birimo inyundo, imikasi n’ikaramu, akababwira amagambo ateye ubwoba ndetse bikajyana no kubakorera iyicarubuzo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo kwica aba bantu yabanzaga akabaka amafaranga n’ibyangombwa ndetse akabategeka kumubwira imibare y’ibanga bakoresha kugira ngo yiyoherereze amafaranga ari kuri telefone zabo na konti za banki.
Mu iperereza ry’ibanze byagaragaye ko hari na bamwe mu bantu Kazungu yagiye yica ariko yabanje kubakoresha inyandiko zivuga ko bamuhaye ibikoresho batunze ndetse n’imitungo irimo amasambu. Iyo ibi byarangiraga yarabicaga ubundi akabajugunya mu mwobo yari yaracukuye mu gikoni.
Yemera ko umwe ariwe yafashe ku ngufu
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko mu ibazwa Kazungu yagaragaje ko atibuka amazina yabo yishe bose, uretse bane muri bo barimo uwitwa, Eliane Mbabazi, Clementine, Françoise na Eric Turatsinze, yibuka kuko nyuma yo kumwica yatangiye gukoresha umwirondoro we.
Umubyeyi w'umwe mu bantu bishwe na Kazungu yananiwe kwihangana, asohoka mu Rukiko arira
Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yemera ko umuntu umwe ariwe yasambanyije, ariko we aza gucika atamwishe.
Uyu mukobwa bivugwa ko yafashwe ku ngufu na Kazungu, mu buhamya yahaye Ubushinjacyaha yavuze koko ko uyu mugabo yamukoreye iki cyaha.
Uyu mukobwa yavuze ko yahamagawe kuri telefone n’umuntu wari wigize mugenzi bari basanzwe baziranye. Nyuma yo kugezwa kwa Kazungu, yatangiye kumutera ubwo ndetse aramukingirana, amubwira ko natemera ibyo asaba ari bumwice.
Yamutegetse kumuha amafaranga ari kuri Mobile Money, amutwara telefone, aramusambanya ariko undi aza kubasha kwiruka aramucika, Kazungu amwirutseho abaturage baramufata.
Mu buhamya bwatanzwe n’abandi bantu bahohotewe na Kazungu barimo undi mukobwa wahawe izina rya ‘Code20’ n’uwahawe ‘Code 33’ bagaragaje ko bose Kazungu yagiye abambura amafaranga ndetse akabakorera iyica rubozo ririmo kubajomba ikaramu mu zuru.
Ibi byose nibyo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba urukiko gutegeka ko Kazungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko aribwo buryo bwonyine bwo kurinda abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya, guhagarika ibyaha yakoze no kwirinda ko byakongera kuba, ndetse hejuru y’ibyo ibyaha byose ashinjwa bikaba bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.