Rwanda: Humvikanye Umutingito wo ku gipimo cyo hejuru unagiza byinshi
Kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, mu bice bitandukanye by'igihugu cy'u Rwanda humvianye umutingito wo ku gipimo cya 5.1 ndetse no mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Uyu mutingito wumvikanye ku isaha ya saa 16h21 ku isaha y’i Kigali mu bice bitandukanye by’igihugu no mu Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gaz Mine na Peteroli, RMB, cyatangaje ko uyu mutingito wumvikanye cyane mu Karere ka Karongi, kinatangaza kandi ko uyu mutingito wumvikanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, ntaho uhuriye n’iruka ry’ibirunga kuko wo uterwa n’ikubitana ry’ibice bigise Isi.
Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo gishinzwe Mine Gaz na Peteroli mu Rwanda (RMB) Yvan Twagirashema, avuga ko hari Imirenge ibiri yo mu Karere ka Karongi irimo inzu zangijwe n’uwo mutingito, igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bw’ako karere rikaba ryagaragaje ko inzu 11 ari zo zashegeshwe na wo, mu Mirenge ya Rugabano na Gashari.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yavuze ko uyu mutingito wumvikanye mu mirenge itandukanye igize aka karere.
Mu Murenge wa Rugabano harimo inzu zangiritse, imwe yiyashije, eshanu zasenyutse igice naho ibyumba bibiri by’amashuri byavuyeho ibisenge.
Ahandi ni mu Murenge wa Gashari mu Kagari ka Birambo hasenyutse inzu eshanu.
Yakomeje agira ati "Dukomeje gukurikirana mu Midugudu yose ngo tumenye niba hari ibintu byaba byangijwe n’uwo mutingito."
Ku mugoroba wa tariki 27 Werurwe 2023, mu Rwanda mu bice by’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali na bwo humvikanye umutingito udakanganye wari ufite ibipimo bya ‘magnitude’ 4.9.
Umutingito wamaze igihe kirekire mu Rwanda wari uri ku gipimo cya 6.6, wabayeho tariki 20 Werurwe 1966, ndetse ni wo ukomeye wabayeho mu myaka isaga 100 ishize.
Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru bahaturiye bahunga.