Inka yahitanye umuntu bakinaga mu mukino utavugwaho rumwe - Impamvu y'uyu mukino

Inka yahitanye umuntu bakinaga mu mukino utavugwaho rumwe - Impamvu y'uyu mukino

  • Inka yateye ihembe umugabo ahita apfa ubwo bakinaga nazo.

  • Impfizi yishe umusaza w'imyaka 61 imutikuye ihembe

Sep 25,2023

Kuri iki cyumweru inkuru y'akababaro yumvikanye mu mujyi wa Valence mu gihugu cya Espagne nyuma y'aho umugabo watewe ihembe n'impfizi mu mukino wabahuje yitabye Imana.

Uyu mugabo w'imyaka 61 yatikuwe ihembe n'impfizi mu isiganwa ryo kuwa gatandatu ryahuje abantu n'amampfizi mu gace ka Pablo ho mu ntara ya Valence mu gihugu cya Espagne ku mugabane w'i Burayi.

Iyi nsanganya ikimara kuba ku munsi wo kuwa gatandatu bihutiye kumugeza kwa muganga ngo barebe ko barokora ubuzima bwe nyuma yo kubabazwa cyane mu rubavu n'impfizi yamutikuye ihembe.

Ibintu ntibyaje kugenda neza n'ubwo hari hakozwe ibishoboka byose ngo ubuzima bwe burokorwe dore ko ku munsi wo ku cyumweru aribwo uyu mugabo yitabye Imana.

Abantu bari mu kwiruka n’impfizi muri San Sebastian de los Reyes, Madrid, Espagne, 30 Myandagaro 2023

Abantu baba birukankana n'amampfizi n'ubwo akenshi birangirira mu marira

Mugenzi we w'imyaka 63 nawe wavunwe amaguru n'izi mpfizi we aracyari mu bitaro aho bivugwa ko yakomeretse cyane ndetse nawe ubuzima bwe bukaba buri mu kangaratete.

Wakwibaza uti uyu mukino ni bwoko ki ?

Mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Valence buri mwaka hategurwa isabukuru yo kwirukankana n'amapfizi aho bayavana mu biraro byayo bakayashyira mu mihanda ubundi abantu bakayajya imbere bakirukanka.

Ugupfa no gukomereka mu masabukuru yo kwiruka n'amampfizi mu gihugu cya Espagne bikunda kubaho ariko ntibareka uyu mukino wo gupfa no gukira.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yakunze gutunga agatoki uyu mukino ndetse basaba ko uhagarara- Ibyo abaturage n'abayobozi b'intara ya Valence badakozwa.

Aya mashyirahamwe avuga ko uyu mukino uzanira akaga gakomeye abantu ibihumbi n'ibihumbi bawitabira ndetse bikagira n'ingaruka mbi ku nyamaswa bakoresha.

Bivugwa ko n'ubwo uyu mukino ugira ingaruka mbi ku bantu n'inyamaswa bigoye kuwuhagarika kuko winjiriza uyu mujyi atari munsi ya Miliyoni 300 z'Amayero buri mwaka ndetse ugatanga n'akazi ku bantu barenga ibihumbi bitatu.

Ese iyi ntara irahitamo gukomeza guhomba abantu yinjize amafaranga ? Ubivugaho iki wowe ?