Perezida Ndayishimiye yasabye abarundi ikintu gikomeye nyuma y'ibihuha bya 'coup d'Etat'

Perezida Ndayishimiye yasabye abarundi ikintu gikomeye nyuma y'ibihuha bya 'coup d'Etat'

  • Ndayishimiye asanga abakwirakwiza ibihuha ari abafitiye ishyari uburundi

  • Abarundi bakwiye gukora batazicwa n'inzara -ndayishimiye

  • ndayishimiye ntashyigikiye abafata umwanya munini bari mu magambo

Sep 25,2023

Kuri iki cyumweru perezida Evariste Ndayishimiye yasesekaye mu gihugu cy'Uburundi nyuma y'igihuha cya 'Coup d'Etat' cyakwirakwijwe ubwo yari ari mu mahanga.

Inkuru y'ihirikwa ry'ubutegetsi mu Burundi yumvikanye ubwo perezida Ndayishimiye yari ari mu nama muri Cuba aho yavuye akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu yindi nama.

Iyi nkuru ntiyatinze kunyomozwa na Minisiteri y'ingabo muri iki gihugu kuko yavuze ko 'Nta nzu iri gushya mu Burundi, Amahoro ni yose, Abaturage bumve ibyo abayobozi babo bababwira gusa'.

Evariste akigera mu Burundi nyuma y'ibyumweru bibiri yasabye abarundi kugira amaso areba cyane aho kugira amatwi maremare.

Yakomeje agira ati "Uba mu Burundi agira amaso ntagira amatwi, None kuki dufite amatwi maremare cyane aho gukanura maremare ? mureke tugire amaso maremare, ukomeje kumva ibihuha byagutwara."

Prezida Ndayishimiye yageze mu Burundi mu ijoro ryo kuwa mungu nyuma y'indwi zibiri muri Cuba na Amerika

Perezida Evariste akigera mu Burundi yahise abagezaho ijambo ry'ihumure

Evariste kandi yavuze ko abasebya Uburundi babonye batajya kubusebya mu mahanga kuko nawe ariho yari ari yari - Ibyari gutuma abanyomoza.

Akomeza avuga ko abatifuriza ibyiza Uburundi bahisemo guca igikuba mu gihugu kuko bari baziko yagiye mu mahanga.

Uyu muperezida yasabye Abarundi gukora aho gukomeza kumviriza ibihuha. Yabwiye Abarundi ko bafite umutekano usesuye ndetse ko baryama bizeye ko ejo bazabyuka bitandukanye n'uko byigeze kuba bimeze mu minsi yashize.

Uburundi ni kimwe mu bihugu bya Afurika cyabayemo 'coup d'Etat' nyinshi cyane. Ubaze izakunze n'izaburijwemo zibarirwa muri 11.

Indi nkuru wasoma : "Inka yahitanye umuntu wakinaga nayo umukino utavugwaho rumwe"

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza imvano y'igihuha ku ihirikwa ryavuzwe ry'ubutegetsi. Gusa hari amakuru avuga ko byaba byaratewe na perezida Ndayishimiye washatse kwirukana umugaba mukuru w'ingabo bigateza ubwumvikane buke.