The Ben yahaye umugore we impano y'akataraboneka amusezeranya ikintu gikomeye
Umuhanzi w'umunyarwanda The Ben ubura igihe gito ngo yerekeze mu Mujyi wa Bujumbura aho afite ibitaramo bibiri bikomeye, yahaye umugore we Uwicyeza Pamella impano y'imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover’ anamusezeranyako uzamwanga na we azamwaga.
Ni imodoka uyu mukobwa yashyikirijwe mu mpera z’icyumweru gishize, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Uwicyeza wishimiye bikomeye iyi modoka yashimiye umugabo we amwibutsa ko amukunda bihebuje.
The Ben ahaye Uwicyeza imodoka mu gihe bitegura kwerekeza i Bujumbura aho bazaba bari kumwe mu bitaramo uyu muhanzi agiye gukorerayo ku wa 30 Nzeri no ku wa 1 Ukwakira 2023.
Ni ibitaramo bizaririmbamo Lino G,Sat B na Big Fizzo b’i Burundi biyongeraho Bushali, Babo, Shemi, DJ Diallo na DJ Lamper, bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.
Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023 kuri Jardin Public.
Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.
Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.
Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5Fbu.
InfoSrc. Igihe