Induru zavuze hagaragajwe abakobwa barebare kuruta abandi bose mu Rwanda - AMAFOTO

Induru zavuze hagaragajwe abakobwa barebare kuruta abandi bose mu Rwanda - AMAFOTO

  • Gladiator uzwi kuri X yahawe inkwenene yerekanye abakobwa barebare mu rwanda

  • Benshi ntibabyumva kimwe n'uwerekanye abakobwa yita barebare mu Rwanda

  • Abakobwa barebare kurusha abandi mu rwanda ntibafite metero 2

  • hibajijwe icyagendeweho hagaragazwa abakobwa barebare kuruta abandi mu rwanda

Sep 26,2023

Ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ndetse no ku isi yose hiriwe hasakazwa amafoto y'abakobwa babiri b'Abanyarwandakazi bivugwa ko aribo barebare mu Rwanda- Ibintu byateje rwasereri n'umwiryane muri bamwe mu bakoresha izi mbuga.

Bijya gutangira umutweep cyangwa se ukoresha urubuga rwa Twitter rwahindutse X uzwi ku izina rya Gladiator OG yashyize amafoto y'abakobwa kuri uru rubuga yise barebare mu Rwanda kurusha abandi bituma ahabwa inkwenene.

Gladiator usanzwe umenyerewe cyane mu kuzimbura amafoto ya cyera y'ibyamamare aba yaribagiranye yanyujije ubutumwa kuri X bugira buti :

"Aba nibo bategarugori ba mbere barebare mu Rwanda" 

Muri aba bakobwa yavuze ko ari barebare harimo ukina 'Basketball' mu ikipe ya APR mu gihe undi yemeza ko ari muremure ari uwahoze ari umugore wa Dj Pius.

Nk'uko tubikesha Gladiator avuga ko Umuhoza Jordan ariwe mukobwa wa mbere muremure mu Rwanda na 1.97m mu gihe Ange Umulisa avuga ko ariwe wa kabiri na 1.96m.

Image

Image

Gladiator yemeza ko Umuhoza Jordan ariwe mukobwa muremure mu Rwanda.

Image

Image

Gladiator avuga ko Ange Umulisa wahoze ari umugore wa Dj Pius ari uwa kabiri mu Rwanda mu bakobwa barebare.

Benshi mu bakoresha urubuga rwa X bamwamaganiye kure bavuga ko yagakwiye gukora ubucukumbuzi neza aho kugendera ku marangamutima ye gusa.

Hari uwagize ati : "Ariko ntukicare ngo wandike ibintu witekerereje, Ubwo bushakashatsi bwakozwe ryari ? Wowe ubyemeje ushingiye kuki ? Nk'ubu muri IPRC Ngoma hari ufite metero 2 zirengaho gato, Ujye witonda kuri ibi bintu."

Undi yunzemo ati " Sinzi aho wakuye ayo makuru, Gusa hari umuryango nzi mu Ruhango umugufi waho ni umukobwa kandi bano bose abasumba kure."

Reba bimwe mu bitekerezo byatanzwe aho benshi bamaganira kure ibyo yavuze.

Kuri iyi nshuro birasa nk'aho Gladiator atemeje neza abakunzi be nk'uko akunze kubigenza abasunikira udufoto twa cyera tw'ibyamamare ndetse n'utundi dukuru turyoheye amatwi benshi baba baribagiwe.

Ese wowe hari abandi bantu barebare uzi basumba aba yatweretse ?