Bashenguwe No Kumubona Aseka - Urukiko rwakatiye rwakatiye Kazungu Denis gufungwa
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha 10 birimo kwica umuntu biturutse ku bushake.
Yagaragaje ko kuba Kazungu we ubwe yariyemereye ibyaha byose aregwa kandi bikaba bifite uburemere nabyo byatumye aba afunzwe iminsi 30 y’agategabyo.
Abantu benshi bari baje ku bwinshi bashaka kumenya umwanzuro w’urukiko ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abagera kuri 14 urw’agashinyaguro.
Kazungu Denis yageze mu rukiko arinzwe bikomeye ndetse n’ubushinjacyaha buhari, gusa igihe cyari giteganijwe cy’isomwa ry’urubanza rwa Kazungu Denis ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo cyarenzeho iminota myinshi.
Icyumba nimero 1 cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyari kirinzwe n’abapolisi babiri bafite imbunda. Itangazamakuru mpuzamahanga n’irikorera ku rubuga nkoranyambaga rwa ’YouTube’ ni bo bari biganje mu bakurikiranye isomwa ry’uru rubanza.
Mbere gato yo gutangira isomwa ry’urubanza mu cyumba cy’urukiko hinjiye umugabo wavugaga mu ijwi riranguruye agira ati " Ni munyereke uwo Kazungu wishe mushiki wanjye." Polisi yahise imusohora hanze hanyuma urukiko rutangira gusoma umwanzuro.
Kazungu ufite iminsi 5 yo kujuririra iki cyemezo ntacyo yavuze imbere y’umucamanza.
Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.
Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe.
Ntabwo hazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu ariho. Gusa mu isura no mu byo avuga aboneka nk’udafite ikibazo.
Umushinjacyaha yasabye ko Kazungu yafungwa by’agateganyo kubera umutekano w’abo yahemukiye bakamucika kuko yababwiraga ko uzavuga amakuru azamwica, akanamwicana n’umuryango we wose.
Indi mpamvu ni uko Kazungu Denis yakodesheje inzu akiyitirira uwitwa Dushimimana Joseph, uyu akaba ngo afungiwe i Mageragere, ariko na nomero ya Momo yakoreshaga ibaruye mu mazina y’uyu Dushimimana.