Umukwe n'umugeni bapfiriyemo - Abasaga 113 bapfiriye mu nkongi ikaze, 150 barakomereka
Umukwe n'umugeni bapfiriye mu nkongi y’umuriro yahitanye abantu basaga 113 abandi 150 barakomereka, ubwo bari bari mu ibirori by’Ubukwe mu ntara ya Nineveh yo mu Majyaruguru ya Iraq.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 ahagana saa kumi n’imwe na 45 z’ijoro ku isaha yaho (19h45 GMT), ni bwo inzu yakorerwagamo ubukwe yafashwe n'inkongi y'umuriro, ihitana abantu 113 na ho 150 barakomereka. Umuyobozi wungirije wa Nineveh, Hassan al-Allaq, na we yemeje iby'aya makuru.
Guverineri w’intara ya Nineve, Najim al-Jubouri, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko hataramenyekana imibare nyayo y’abahitanywe n’iyi nkongi, kuko bakiri mu gikorwa cyo kubarura abandi bantu bahitanye n’uyu muriro, akavuga ko abapfuye bashobora kwiyongera ndetse n’umubare w’inkomere ukaba wakwiyongera. Ati"Ntibiramenyekana icyateje uwo muriro, ariko amakuru y’ibanze avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku bishashi by’umuriro, bizwi nka ’fireworks’ cyangwa ’feux d’artifice’ yo mu birori."
Iyi nkongi ngo yafashe igisenge kandi yari ifite ubukana bwinshi, ku buryo abari muri ibyo birori batabashije guhita ababona uko basohoka.
Abakomerekejwe n’iyi nkongi babashije kugira icyo batangaza, bavuze ko inkongi yatumye batakaza ubushobozi bwo kureba ndetse babura n’uko basohoka muri iyo nzu yaberagamo ibyo birori.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima muri Iraq, Saif al-Badr yagize ati "Harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo inzego zishinzwe ubutabazi zikomeze kwita ku bahuye n’impanuka ibabaje."
Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Mohammed Shia al-Sudani, yasabye ko hakorwa iperereza ku nkongi y’umuriro maze asaba abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima, gutanga ubutabazi bwihuse bwo kwita ku bakomeretse. Minisiteri y’ubuzima yavuze ko benshi mu bakomeretse bafite ikibazo cyo kubabara cyane no guhumeka.