Munganyinka wabyaye akiri isugi atabonanye n'umugabo akomeje kugereranywa na nyina wa yezu
Munganyinka yasohorewe ku matako birangira asamye
Munganyinka avuga ko iyo amenya ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere atari gusama
Mu bitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda inkuru iri guca ibintu ni iy'umukobwa wagereranyijwe na nyina wa Yezu nyuma yo gusama akabyara akiri isugi atararyamanye n'umugabo.
Munganyinka Denise wo mu ntara y’Iburasirazuba aravuga ko ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko yatwise, arabyara, kandi atarigeze asambana cyangwa ngo asambanywe.
Yabajijwe uko byagenze, asobanura ko muri icyo gihe, umusore yagerageje kumusambanya, bararwana, amusohorera ku matako. Ati: “Twararwanye ntiyabasha kungeraho, ahubwo kwa kundi narwanaga na we, ansohorera ku mubiri.
Hanyuma njyewe ntashye, mfata imyenda n’ubwoba bwinshi, ndimo no gutitira, ndihanagura, ya masohoro yanshyizeho, aba ari njyewe uyishyiramo.”
Ngo ubwo Munganyinka yamenyaga ko yatwaye inda, yagiye kwisuzumisha ku kigo nderabuzima, abavuzi birabayobera, bamwohereza ku bitaro bya Kiziguro, umuganga waho yemeza ko ibyabaye bishoboka.
Ati: “Byarangiye bankoreye ibizami, babyohereza Kiziguro. Dogiteri ni we wababwiye ko ibyo bishoboka bitewe n’amakuru nabahaye nyayo.”
Mu kiganiro na Radio 10 Munganyinka Denise avuga ko yasamye atarigeze aryamana n'umugabo.
Munganyinka yavuze ko umusore wagerageje kumusambanya yashakishijwe kugira ngo abiryozwe, ariko ngo n’ubu ntaraboneka.
Inkuru y'umuntu usama atarabonanye n'umugabo izwi cyane muri Bibiliya aho bivugwa ko Nyina wa Yezu, Mariya yasamye inda y'umwuka wera akibaruka Yesu waje gucungura Abanyabyaha.
Abizerera muri Yesu bemera ko ariwe nzira n'ukuri n'ubugingo nta muntu wabasha kugera kwa se (ku Mana) atamunyuzeho.