Umuhanzikazi Mbabazi mu mazi abira nyuma yo kumara amezi 18 atishyura ubukode bw'inzu
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wamenyekaniye mu Itsinda ry’Abaririmbyi rya Blu3 yashyikirijwe Polisi na nyiri nzu abamo nyuma yo kumara amezi 18 atamwishyura ubukode bwayo.
Amakuru avuga neza ko iyi nzu Lilian Mbabazi yatangiye kubamo kuva tariki 21 Gashyantare 2018 yemeranya na nyirayo kujya yishyura miliyoni 1.5 z’amashilingi ya Uganda, ubwo ni hafi ibihumbi 500 by'amafaranga y'urwanda ku kwezi.
Ngo mu minsi ya mbere aba bombi bari babanye neza kuko uyu muhanzikazi yishyuraga neza kandi ku gihe, gusa ibintu byaje guhinduka kuva muri Mata 2022 atangira kujya yihisha nyir’inzu.
Mbabazi ntahakana ibyo kutishyura inzu gusa avuga ko hari amafaranga yari yiteze kubona yamufasha gukemura ibi bibazo agakuraho ay’ubukode ariko akaba yaratinze kubonekera igihe.
Mu mashusho yanyujijwe ku rubuga Spark TV dukesha aya makuru, Lilian Mbabazi, yabwiye umunyamategeko wa nyiri nzu ko ateganya gukuramo ibintu bye akabishyura, ubundi akayibasigira.
Ati “Nari namubwiye ko amafaranga naboneka nzamwishyura ntabwo nakubeshya, ku wa Kane ndaza, yego mfite imfunguzo nkuremo ibintu byanjye, ntabwo nzabacika ngo ngende ntishyuye, ntabwo ari uko nteye.”
Umunyamategeko wa nyiri iyo nzu yasabye uyu muhanzikazi kugera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Konge ku wa 28 Nzeri 2023 ndetse agatanga imfunguzo z’inzu ubundi ubuyobozi bukamufatira ingamba byaba ngombwa akayirukanwamo.
Lilian Mbabazi w’imyaka 39 arishyuzwa asaga miliyoni 27 z’amashilingi ya Uganda, ubwo ni hafi miliyoni 9 z'amafaranga y'urwanda y’ubukode bw’inzu yananiwe kwishyura mu mezi 18 amaze atishyura.