Tito Rutaremara areruye avuga abantu batifuza ko perezida kagame akomeza kuyobora

Tito Rutaremara areruye avuga abantu batifuza ko perezida kagame akomeza kuyobora

  • Tito Rutaremara asanga abantu batishimiye ko Kagame ayobora ari inyangabirama

  • Tito Rutaremara yavuze uko abanyarwanda benshi bakiriye inkuru y'uko kagame yemeye kuziyamamaza mu 2024

Sep 28,2023

Kuri uyu wa kane Tito Rutaremara uzwi cyane muri politiki y'u Rwanda yahishuye nta guca ku ruhande abantu batifuza ko perezida Paul Kagame akomeza kuyobora ndetse avuga n'uko bangana.

Mu butumwa burebure uyu musaza uri mu bagishwa inama yatambukije ku rukuta rwa Twitter yahindutse X yavuzemo uburyo Abanyarwanda benshi bishimiye inkuru y'uko perezida Paul Kagame yemeye kuzongera kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.

Muri ubu butumwa ariko yaneruye ahishura abantu batishimiye ko perezida Kagame akomeza kuyobora abita 'Inyangabirama'.

Tito Rutaremara yemeza ko aba batishimira ko akomeza kuyobora ari bacye cyane.

Mu butumwa yahaye umutwe ugira uti "Abanyarwanda benshi bakunda Kagame" yatangiye avuga ko "Aho Abanyarwanda bamenyeye inkuru y’uko Perezida Kagame yongeye kwemera ko azaba umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe muri 2024; Abanyarwanda benshi cyane barishimye barabyina, bati: “ Naze atuyobore igihugu cyacu kiracyamukeneye”.

Yakomeje agira ati " Keretse abi inyangabirama bacye cyane badakunda u Rwanda ntibarwifurize amahoro,nibo batishimye.

"Abanyarwanda benshi bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda, kugeza igihe imbaraga ze z’umubiri zamubuza kuyobora kuko imbaraga z’ibitekerezo zo azazihorana".

Rutaremara kandi yahishuye ko u Rwanda rugikeneye Kagame cyangwa se hakaboneka umeze nkawe. Aho yagize ati :

"Igihe cyose uru Rwanda rutaragera ku ntera y’amajyambere nk’iyi ibihugu byasenye Afurika. Uru Rwanda rwacu ruzakenera ubuyobozi bwa Kagame……. ( cyangwa tugize amahirwe undi wamera nkawe )"

Yemeje ko ibihugu binyunyuza Afurika bitishimira umuyobozi nka Kagame, ati :

"Murumva neza ko ibihugu binyunyuza Afurika bitifuza ko ibihugu bya Afurika bigira umuyobozi umeze nka Kagame, nicyo gituma ibyo bihugu bimurwanya kandi bikamuvuga nabi buri gihe."

Rutaremara yakomeje avuga ko "Icyizere dufite nuko Abanyarwanda benshi cyane bamukunda kandi bamuri inyuma, bemera ibitekerezo bye."

Mu gusoza ubutumwa bwe yatambukije kuri uru rukuta yateguje abantu ikiganiro azagirana n'abakoresha urubuga rwa 'Twitter' mu cyumweru gitaha ibizwi nka 'Spaces'.

Ni ikiganiro yavuze ko kizaba gifite insanganyamatsiko ebyiri harimo igira iti "Kuki Kagame atorwa na 99% Abanyaburayi n'Abanyamerika bakabibonamo ikibazo ?

Iya kabiri igira iti "Impamvu Abanyarwanda benshi cyane bakunda perezida Kagame".

Home - Tito RutaremaraTito Rutaremara witeguye kuganiriza abantu ku rukundo Abanyarwanda bakunda Kagame ni inararibonye muri politiki y'u Rwanda, Ari no mu bashinze FPR.

Kuva perezida Kagame yaganira n'ikinyamakuru 'Jeune Afrique' agatangaza ko ari umukandida mu matora ya 2024 Abanyarwanda benshi bagaragaje amarangamutima yabo ko banejejwe cyane n'iyo nkuru.

Perezida Kagame yashoboraga gusoza imirimo ye mu mwaka wa 2017 agakorerwa mu ngata n'undi gusa Abanyarwanda barenga Miliyoni 4 bandikiye inteko inshingamategeko bayisaba ko ihindura itegekonshinga maze akongera akemererwa kwiyamamaza - Ibintu byerekanye urukundo akunzwe n'Abanyarwanda.

Itegekonshinga ryavuguruwe mu mwaka wa 2015 ryemereye perezida Kagame kongera kwiyamamaza mu 2017 muri manda igizwe n'imyaka 7.

Itegekonshinga kandi ryavuguruwe mu 2015 ryagabanyije imyaka igize manda ya perezida iva ku myaka 7 ishyirwa kuri 5. 

Uko bihagaze ubu perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza izindi manda ebyiri aho n'amatora ya 2029 abishatse yakiyamamaza yatorwa akayobora kugeza muri 2034.

Kugeza ubu nta rindi shyaka ryemewe mu gihugu cy'u Rwanda riratangaza umukandida ntakuka uzarihagararira mu matora y'umukuru w'igihugu umwaka utaha.

Mu matora aheruka ya 2017 perezida Kagame yatsinze Mpayimana Philippe waje amukurikiye ntiyageza no ku ijwi rimwe mu gihe Frank Habineza ariwe waje inyuma ku mwanya wa gatatu.

Twabibutsa ko amatora y'umukuru w'igihugu ya 2024 azaba akomatanyije cyangwa se azabera rimwe n'ay'abagize inteko inshingamategeko. (Abadepite).

Byanditse mu mutima w'Abanyarwanda bose - Dr. Tito - Inyarwanda.com

Mu nshuro 3 perezida Paul Kagame yiyamamaje agatorerwa kuyobora u Rwanda ntaratorwa munsi y'amajwi 90%.

Manda ya mbere Perezida Kagame yayitorewe mu mwaka wa 2003 agira amajwi 95%, Iya kabiri ya 2010 yagize amajwi 93% mu gihe iya 2017 yagize amajwi 98.79%.

Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 aho yayoboye inzibacyuho y'imyaka 3 nyuma y'aho Bizimungu Pasteur yari amaze ibyumweru bibiri yeguye. Icyo gihe Perezida Kagame yatowe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Umwanditsi : Philippe Ndayisenga.