Mu gisa nk'ubutasi hahishuwe umutoza wo mu Bwongereza uzasimbura Ancelotti wa Real Madrid

Mu gisa nk'ubutasi hahishuwe umutoza wo mu Bwongereza uzasimbura Ancelotti wa Real Madrid

  • Umutoza wa Brighton De Zerbi niwe uhabwa amahirwe yo gutoza Real Madrid

  • Ancelotti ntazakomezanya na Real Madrid mu mwaka utaha w'imikino

  • Bresil ishobora kuzatozwa na Ancelotti watwaye ibikombe bine bya Champions League

  • Abarimo Xabi Alonso na Roberto de Zerbi nibo bahabwa amahirwe menshi yo gutoza Real Madrid

Sep 28,2023

Mu ibanga rikomeye cyane hahishuwe inyandiko y'ikipe ya Real Madrid iriho umutoza utoza muri premier league mu Bwongereza wifuzwa cyane ku mwanya wa mbere n'ikipe ya Real Madrid.

Bivugwa ko Carlo Ancelotti yamaze kumenyesha ubuyobozi bw'ikipe ya Real Madrid ko batazakomezanya mu mwaka utaha w'imikino.

Igihugu cya Bresil nicyo bivugwa ko uyu mutoza w'Umutaliyani ufite agahigo ko kuba ariwe watwaye Champions League nyinshi (4) azakomerezamo umwuga we w'ubutoza aho azatoza ikipe yabo nkuru iyobowe na Neymar.

Real madrid irabizi neza ko uyu mugabo wayihesheje igikombe cya Champions League iheruka azagenda umwaka utaha ndetse yatangiye gutekereza ku musimbura we.

Ikinyamakuru cyandikirwa hariya mu gihugu cya Espagne 'Cadena Ser' dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamenye amakuru y'inyandiko ya Real Madrid iriho umutoza wa Brighton, Roberto De Zerbi nk'umutoza ushakwa n'iyi kipe ku mwanya wa mbere.

Real Madrid yifuje uyu mutoza mu gihe ari gukora ibitangaza hariya mu gihugu cy'Ubwongereza aho azwiho gukina umukino mwiza usukuye.

De Zerbi yafashe Brighton ubwo Graham Potter wayitozaga yerekezaga mu ikipe ya Chelsea ikomeje guhinduranya abatoza ubutitsa.

Akimara gufata Brighton yahinduye ibintu cyane asoza ku mwanya wa 6 wa Shampiyona bihesha iyi kipe kuzakina amarushanwa y'Iburayi ku nshuro yayo ya mbere.

Real Madrid ibona uyu mutoza nk'igisubizo mu gihe yaba itandukanye na Carlo Ancelotti nawe wahesheje iyi kipe ibikombe byinshi- Ibintu bizatuma asezerwaho gitwari n'iyi kipe ivuga rikijyana ku mugabane w'Iburayi.

Brighton & Hove Albion v Newcastle United - Premier League

Roberto De Zerbi wa Brighton niwe uhabwa amahirwe menshi yo gutoza Real Madrid umwaka utaha w'imikino.

Ku rundi ruhande ariko bivugwa ko real Madrid ibona Xabi Alonso wa Bayern Leverkusen nk'andi mahitamo ya kabiri mu gihe kuzana De Zerbi byaba byanze.

Carlo Ancelotti aherutse gutangaza ko yashimishwa cyane no kubona Xabi Alonso wakiniye Real Madrid ariwe umusimbuye muri iyi kipe y'ubukombe.

Icyo dusabwa ni ugutegereza tukareba umutoza uzatoranywa n'ubuyobozi bwa Real Madrid burangajwe imbere n'umukambwe Florentino Perez.

Ese wowe ubona arinde mutoza ukwiye Real Madrid ? Tuganireee.

@Philip