Nyuma yo kwibikaho ibihangange muri ruhago, Shampiyona ya Arabie Saoudite igiye kugura abasifuzi

Nyuma yo kwibikaho ibihangange muri ruhago, Shampiyona ya Arabie Saoudite igiye kugura abasifuzi

Sep 29,2023

Nyuma y'uko shampiyona ya Arabia Saudite ibonye abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo n'abandi, igiye no kugura abasifuzi bakomeye bo ku Mugabane w'u Burayi.

Mu mpeshyi y'uyu mwaka ubwo isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi ryari rifunguye amakipe yo mu gihugu cya Saudi Arabia niyo yari yihariye ibinyamakuru byandika imikino bitewe n'abakinnyi bakomeye yabaga yaguze.

Muri iyi mpeshyi gusa amakipe yo muri Saudi Arabia yakoresheje agera kuri Miliyoni 800 z'Amapawundi bagura abakinnyi gusa. Bamwe muri abo bakomeye berekejeyo harimo N'Golo Kante, Jordan Henderson, Roberto Firmino ,Riyad Mahrez, Neymar,Karim Benzema ndetse na Sergej Milinkovic-Savic.

Aba bose kandi bagiye basangayo kizigenza Cristiano Ronaldo we wari warerekejeyo mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka.

Usibye abakinnyi kandi banaguze abatoza bakomeye barimo Nuno Espirito Santo watoje amakipe nka Wolves na Tottenham,kuri ubu ari gutoza Al-Ittihad ndetse n'umunyabigwi wa Liverpool ,Steven Gerrard kuri ubu utoza Al-Ettifaq.

Nyuma yo gukora ibi byose nk'uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, Shampiyona ya Saudi Arabia irashaka no kugura abasifuzi bakomeye bo ku Mugabane w'u Burayi barimo nabo muri Premier League.

Barashaka gukoresha uburyo bwo kujya babaha amafaranga menshi akubye ayo basanzwe bahabwa aho basifura nk'uko babigenje  ku bakinnyi. Ubusanzwe muri Premier League ku mukino ukomeye umusifuzi wo hagati ahabwa ibihumbi 300 by'amapawundi ariko muri Saudi Arabia biteguye kuyakuba.

Byajyaga bibaho ko n'ubundi shampiyona ya Saudi Arabia ikodesha abasifuzi bakomeye kubera ko muri Mata 2023 hari umukino wari wahuje Al-Hilal na Al Nassr usifurwa n'Umwongereza Michael Oliver ariko ubu noneho barashaka ab'igihe kirekire.

Michael Oliver wigeze kujya gusifura muri Saudi Arabia

Shampiyona ya Saudi Arabia irashaka kugura abasifuzi kugira ngo ikomeze gutera imbere