"Kwigera ipantalo ya so ntibikugira umugabo wa nyoko" KNC akojeje agati mu ntozi

"Kwigera ipantalo ya so ntibikugira umugabo wa nyoko" KNC akojeje agati mu ntozi

Sep 29,2023

Mu kiganiro kuri Radio1 cya mugitondo, habura umunsi umwe gusa ngo rwambikane hagati y'ikipe ya Gasogi United FC n'ikipe ya Bugesera FC, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yaburiye ikipe ya bugesera mu magambo yakoresheje asubiza abafana ba Bugesera FC agira ati "Kwigera ipantalo ya so, ntibikugira umugabo wa Nyoko", bari bamaze igihe bigamba ko ibyo bakoreye ikipe ya Kiyovu Sports bayitsinda 4-0 ubwo bahuraga kuwa 02 Nzeri 2023, ari byo bagiye gukorera ikipe ya Gasogi United bazakina kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023.

Uyu mukino uzahuza ikipea ya Bugesera FC n'ikipe ya Gasogi United, uzaba ejo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, aho ikipe ya Bugesera izaba yakiriye iya Gasogi United umukino ukazabera i Bugesera.

Kakooza Nkuriza Charles, ni umwe mu bagabo bazanye impinduka mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda, aho mu gihe kitari kinini amaze afite iyi kipe ya Gasogo United amaze kwigarurira imitima y'abatari bacye, kandi akaba anashimangira ko iyi kipe ye idapfa kujegajezwa na buri kipe yose.

Mu mikino iheruka ikipe ya Gasogi United yanganyije na Kiyovu Sports 1-1, na ho ikipea ya Bugesera yari yatsinzwe na Sunrise 1-0.

Mu mikino ine aya makipe yombi amaze gukina muri Shampiyona y'u Rwanda icyiciro cya mbere; Gasogi United iri ku mwanya wa 3, ifite amanota 7 na ho ikipe ya Bugesera iri ku mwanya wa 14, ifite amanota 3.

Gasogi United yatsinze Bugesera irara ku mwanya wa mbere wa shampiyona -  Kigali TodayIkipe ya Gasogi United yiteguye guhangana na Bugesera

Ikipe ya Bugesera FC irashinjwa kwambura abakinnyi n'abatoza 16 – MUHAZIYACUIkipe ya Bugesera yarahiriye ku gerera mu kebo ikipe ya Gasogi United, ako yagereyemo Kiyovu Sports