Perezida Kagame, yakiriye indahiro z'abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano

Perezida Kagame, yakiriye indahiro z'abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano

Sep 29,2023

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Gen (Rtd) James Kabarebe uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Francis Gatare wagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere ry’Igihugu (RDB).

Perezida Kagame yavuze ko bitewe n’amateka yihariye u Rwanda rwanyuzemo, abayobozi barwo baba bakwiye gukora mu buryo bwihariye, nubwo bitababuza no gukurikirana ibibera mu bindi Bihugu.

Ati “Dufite umwihariko w’ibibazo byacu tugomba gukemura, ariko dufite n’ibibazo bituruka noneho no hanze y’u Rwanda, bimwe atari ibibazo byacu, atari twe twabiteye, cyangwa ngo tube twahangana na byo, ariko bitugiraho ingaruka ibyo ari byo byose.”

Yakomeje avuga ko umuyobozi iyo ariho akemura ibibazo byo mu Gihugu cye, adashobora kwirengagiza n’ibyo bibazo biza bituruka hanze.

Ati “N’iyo atari ibibazo bindi bihungabyanya umutekano cyangwa imibereho y’abantu, hari n’ibibazo bisanzwe bitari muri icyo cyiciro navugaga. Hari iby’ubukungu bwacu bugomba kugenda neza kubera ko dukora neza, waba utakoze neza, abandi bakoze neza, ubwo ibyawe bigata agaciro cyangwa ntibiguhe inyungu.”

Yatanze urugero rw’ibikorerwa mu Rwanda, hagomba gutekerezwa ko biba bijya guhihanwa n’ibyakorewe ahandi, bityo ko biba bikwiye gukoranwa ubuziranenge n’ireme byo hejuru kugira ngo bibashe guhangana n’ibyaturutse ahandi ku isoko.

Ati “Ibyo ni ubuzima busanzwe, ni yo mpamvu bidusaba nanone nk’u Rwanda, gukora ndetse rimwe na rimwe tugakora bidasanzwe kugira ngo tugere hariya hanze, ibyo ukora bibashe kugira umwanya bikwiye, bitazaburiramo ugatahira ubusa.”

Image

Umukuru w’u Rwanda yanagarutse kandi ku bibazo bishobora gushingira kuri politiki, nk’iby’umutekano, na wo ushobora guhungabana bitewe na politiki y’ahandi, nanone kandi hakabamo kuba hari abashobora kugena uko Igihugu runaka kigomba kubaho.

Ati “Aho umuntu uza akakubwira uko yumva ukwiriye kubaho, ugomba kubaho nka we uko abishaka. Ibyo ni ibibazo na byo biremereye.”

Perezida Kagame avuga ko Ibihugu nk’ibyo byakunze kujya bishaka kwereka inzira u Rwanda, ariko bikirengagiza ko na rwo rufite inzira rwifuza kunyuramo.

Ati “Bitanavuze ngo nk’ibyo dukora ahubwo bivuze ngo ‘nk’uko dushaka’, kuko hari ubwo ukora nk’ibyo bakora, na byo ukabizira kubera ko batashaka ko ubikora kuko bazi inyungu zabyo nko kukugumisha nk’aho turi aha, bikakugumisha mu bukene, mu kudatera imbere, mu mwiryane,…”

Yavuze ko abayobozi bose yaba abarahiye uyu munsi ndetse n’abandi basanzwe mu nshingano, bakwiye guhora bazirikana uru rugamba.