GASABO : Gukuramo inda bigiye kwegerezwa abaturage babikore biboroheye
Itegeko ryemerera abantu gukuramo inda rigiye kujya ryigishwa
Mu gihe hari abatazi ko gukuramo inda babyemerewe mu gihe amategeko abibemerera muri Gasabo bigiye kujya byigishwa abaturage.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline aravuga ko mu nama z’abaturage hagiye kujya hatangirwa ubutumwa ku itegeko ryerekeye gukuramo inda byemewe n’amategeko.
Ibi byagarutsweho kuwa 28 Nzeri 2023 ubwo ku kigo nderabuzima cya Kinyinya hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya akato n’izindi mbogamizi zibangamira serivisi zo gukuramo inda mu buryo bunoze ku bazikeneye.
Ibi birebana n’iteka rya minisitiri No 002/MoH/2019 ryo kuwa 08/04/2019 rigena uburyo umuntu ubyemerewe kandi wabisabye akuramo inda.
Gukuramo inda biremewe ku muntu watwise yafashwe ku ngufu, uwatwise akiri umwana munsi y’imyaka 18, uwatwise biturutse ku kuba yarashyingiwe ku gahato n’abantu batewe inda n’abo bavukana mu muryango kugera ku gisanira cya kabiri n’umuntu wese ufite inda yashyira mu byago umubyeyi utwite cyangwa umwana utwiswe.
Imibare ihari iracyagaragaza ko hari abana baterwa inda batarageza igihe cy'ubukure cyangwa abaziterwa bafashwe ku ngufu.