Bruce Melody yasubije abamugereranya na The Ben wakiriwe nk'umwami i Burundi

Bruce Melody yasubije abamugereranya na The Ben wakiriwe nk'umwami i Burundi

Sep 30,2023

Munyakazi Bruce Melodie yasubije abari kumuhanganisha na mukuru we The Ben ,avuga ko buri wese afite ubwoko bw’umuziki akora, kandi amufata nka Mukuru we, bityo ibikorwa yakoze cyangwa se akomeza gukora abantu bakwiye kubimwubakira no kumushyigikira.

Ibi yabitangaje nyuma y’intambara y’amagambo iri ku mbuga nkoranyambaga aho bifashisha yabo [The Ben na Bruce Melodie] bakabahanganisha mu bijyanye n’ibikorwa buri umwe yakoze mu bijyanye n’umuziki, ibikorwa by’urukundo umwe yakoze, impano yatanze n’ibindi.

Ibi byazamuye intera ikomeye nyuma y’uko The Ben ageze mu Burundi akakirwa n’ibihumbi by’abafana kuva ku kibuga cy’indege kugeza mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Bujumbura, mu gihe yitegura kuhakorera ibitaramo bibiri ku wa 30 Nzeri 2023 na tariki 1 Ukwakira 2023.

Mu mihanda The Ben yakiriwemo hamanitsemo ibyapa biriho amafoto ya Bruce Melodie n’abandi bahanzi byamamaza inzoga ya Primus mu Burundi. Hari ifoto yacicikanye igaragaza The Ben ari muri uyu mujyi yafatiwe hafi y’iki cyapa, abantu bavuga ko aba bahanzi bombi bakubanye mu bijyanye no kwamamara.

The Ben agiye gutaramira mu Burundi abisikana na Bruce Melodie wahataramiye asoza irushanwa ry’umuziki rya Primusic. Mu 2022 yanahakoreye igitaramo gikomeye.

Ibi bituma hari abafata Bruce Melodie nk’umuhanzi ufite igikundiro gikomeye muri iki gihe. Ariko kandi ikindi gikundi cy’abantu bafata The Ben nk’umuhanzi ufite igikundiro bigoye kuzabona undi muhanzi ukigeraho.

Ihangana ry’aba bombi bigezweho uruhare n’abafana, ryanaciye ibice muri bamwe mu banyamakuru bamwe bavuga ko bayobotse Team B [Team Bruce Melodie] abandi bagaragaza ko bayobotse Team B [Team The Ben].

‘Ranger Rover’ The Ben aherutse guha umukunzi we Uwicyeza Pamella bitegura kurushinga mu Ukuboza 2023, yaje isanga imodoka yo mu bwoko bwa ‘V8’ Bruce Melodie yahaye umugore we ‘Katerina’ ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko. Bamwe bati ‘buri umwe akora arebera kuri mugenzi we’.

Ubwo yari mu kiganiro na Kiss Fm, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2023, Bruce Melodie yavuze ko yubaha The Ben kuko amufata nka Mukuru we, kandi yumvikanisha ko ihangana rivugwa ku mbuga nkoranyambaga rituruka mu bafana.

Yavuze ko adahanganye na The Ben mu muziki kuko bombi bakora ubwoko bw’imiziki itandukanye. Ati “Njyewe rero ntabwo mbibamo, ndahuze mu kazi ariko sinabibona, abafana bagira uko babona ibintu. Byari kuba ari ikibazo ari njye ubirimo, ni nka Mukuru wanjye, hari ahantu abarizwa nanjye mfite aho mbarizwa.”

Akomeza ati “The Ben ni umuhanzi ukora indirimbo z’urukundo, njyewe ndi umuhanzi ukora indirimbo z’isi urebye neza. Nta kintu na kimwe cyagakwiye kuba kiduhanganisha. Mubifate nk’amakipe, buriya abakinnyi nta kibazo bagirana, ahubwo ikibazo kiba mu bafana…”

Yavuze ko niba ihangana rihari yiteguye kubana naryo. Ariko kandi avuga ku kuba abafana bamuhanganisha na The Ben, atari bishya mu muziki, kuko mu bihugu byateye imbere mu muziki, abafana bakunze guhanganisha abahanzi bagamije kuzamura urwego rw’abo rw’imikorere.