Imbwa irashinjwa kubuza Umunya-Kenya kuba uwa mbere muri marathon
Umusenateri muri Kenya asanga hari hakwiye gukorwa iperereza ku mbwa yirutse inyuma y'umukinnyi wabo
Minisitiri wa siporo muri kenya arashinjwa gutererana umukinnyi wirutsweho n'imbwa
Umusenateri wo muri kenya yanenze cyane inzego zishinzwe imikino ko ntacyo zakoze ngo zegezeyo imbwa yirukaga inyuma y'umukinnyi ubwo yirukaga mu isiganwa ryabereye muri Argentine.
Iri saganwa (marathon) ry'ibirometero 42 ryabaye mu cyumweru gishize aho imbwa yirutse inyuma y'umukinnyi w'umunya-Kenya witwa Robert Kimutai.
Amakuru avuga ko Robert yari imbere y'abandi ubwo hari hasigaye ibirometero bine byonyine ngo isiganwa rirangire gusa akaza kubona imbwa imuri inyuma imukurikiye.
N'ubwo abafana bari baje kureba iryo siganwa bagerageje kwegezayo imbwa ariko byamuteye ihungabana ku buryo byamuviriyemo kurangiza ari uwa gatatu mu gihe nyamara yari yanikiye bagenzi be ku buryo bugaragara.
Bagenzi be b'Abanya-Kenya barimo Cornelius Kiplagat na Paul Kipngetich nibo barangije ku mwanya wa mbere n'uwa kabiri.
Senateri Samson Cherargei avuga ko Robert yibwe cyane ndetse ko uburenganzira bwe butubahirijwe.
Avuga kandi ko yatereranywe cyane na minisitiri ushinzwe imikino mu gihugu cya Kenya hamwe n'abashinzwe imikino ngororamubiri.
Yakomeje avuga ko batigeze bamagana ibyabaye ku mukinnyi wabo no gusaba Abategetsi ba Argentine gukora iperereza kuri iryo sanganya.
Robert Kimutai ugaragara nk'ufite ubwoba yabujijwe n'iyi mbwa gusoza isiganwa ari uwa mbere.