Abasore: Nubona ibi bimenyetso ku mukobwa uzamwirinde unirinde umubiri we kuko si uwawe

Abasore: Nubona ibi bimenyetso ku mukobwa uzamwirinde unirinde umubiri we kuko si uwawe

Sep 30,2023

Umukobwa ufite ibi bimenyetso ujye umwirinda wirinde n’umubiri we muri rusange kuko si uwawe.

Guteretana ni igikorwa gisaba imbaraga ariko gihurirwaho n’impande zombi (Umukobwa n’umuhungu), buri wese akakigiramo uruhare. Ni ibintu byizana aho umusore abonera kure umukobwa agata ubwenge, ibyo yakoraga neza bigatangira gupfa bikangirika gahoro gahoro kugeza amugezeho bakaganira.

Akenshi uzamenya ko ukunda umuntu by’ukuri mu gihe uzatangira kujya umubona ukumva umutima urasimbutse, kandi atakuvugishije cyangwa ngo agukoreho ari ukumubonera kure gusa. Umukunzi wawe rero  uzamenya ko uramwirinda ukirinda n’umubiri we mu gihe uzabona ibi bikurikira;

Akunda kuvuga kubo bakundanaga cyane akavuga n’uburyo yabakundaga.

Ibi birumvikana cyane nshuti. Ni gasopo ikomeye umukobwa azaguha ariko akayiguha atavuze, cyangwa ngo agire ikindi kintu akora gitandukanye kizabikwereka cyangwa kiruta iki. Niba umukobwa mwitwa ko mukundana yicara muri kumwe akavuga abandi basore bakundanye ni ikibazo, gusa uri umunyamahirwe yo kubimenya kare kuko isaha n’isaha hari ubwo azoshywa agende utanabizi, kandi azaba aguhombye.

Ntabwo wamuhaza.

Ibi ntabwo bisanzwe. Hari ibyo umukorera byinshi ariko ntabwo ajya abona imbaraga ushyiramo. Nta na kimwe ujya umukorera ngo ubone yanyuzwe uyu mukobwa mwirinde kuko uyu ntabwo ari uwawe. Ikizakwereka umukobwa ukwiriye no kugira umugore ni uko azanyurwa cyane kandi agakomeza kugukunda muri duke umukorera, niba bibusanye n’ibyo rero uzitonde.

 

Inkomoko: Insider.com