Abasore: Dore ibintu 3 by'ingenzi ugomba kumenya ku mukobwa mbere yo gutangira kumutereta

Abasore: Dore ibintu 3 by'ingenzi ugomba kumenya ku mukobwa mbere yo gutangira kumutereta

Sep 30,2023

Gutereta umukobwa ni kimwe no kugumana nawe ni ikindi. Niba ushaka kubaka, mbere yo kureshya umukobwa runaka banza umenye ibi bintu bikurikira.

1. Menya intekerezo ze: Menya uko umukobwa ushaka gutereta atekereza mbere yo kumuvugisha. Ibi nubigenzura bizatuma umenya niba azakugambanira cyangwa niba ntabyo azakora. Abasore benshi bajya mu rukundo buhumyi ariko wowe nukora gutyo uzabasha gutandukana na bene abo.

Abasore benshi ntabwo babona umwanya wo kwiga abakobwa bashaka gutereta ariko wowe nubikora, amahirwe menshi ni uko uzashaka neza. Geregeza umubaze ibibazo bimushotora urebe neza udahubuka.

2. Ese ntiyumva nabi? Abakobwa benshi bumva nabi cyane ndetse bakagira n’umwaga cyane by’umwihariko iyo mwabanye mutamenyeranye. Ese uwo urimo kwitegereza cyane arababarira? Umukobwa ushobora kukwandagaza iyo yarakaye uwo si uwawe. Ese narakara azamena telefoni yawe cyangwa televisiziyo yawe? Menya neza uwo mwari uri kuguhuma amaso.

3. Menya intumbero ye: Ese uwo mukobwa afite icyerekezo cyiza cyangwa ari aho gusa, aricaye ategereje ko ujya guhaha ngo uzane? Banza umenye icyerekezo cy’ubuzima bwe, ibi bizatuma umenya neza niba koko mu kwiranye.

Nk’uko twatangiye iyi nkuru tubivuga, gutereta no kubana ni kimwe ariko kurambana n'uwo wakunze/ukunda na cyo ni ikindi kandi ni cyo gikomeye cyane. Itonde ubanze uharure inzira ushaka kuzacamo ubuzima bwawe bwose.

 

Inkomoko: Opera

Tags: