Abakobwa: Dore uko watandukanya byoroshye umusore ugukunda by'ukuri n'ukubeshya kugirango mwiryamanire gusa
Ibimenyetso biranga umusore ukunda by'ukuri
Uko wamenya niba umusore agukunda cyangwa akuryarya
Abasore bamwe na bamwe bigaragaza nk’abafite urukundo kandi bashaka imibonano mpuzabitsina kuri wowe. Ni gute wamenya umusore ugukunda by’ukuri ukamutandukanya n’ukubeshya ko agukunda ariko agamije ko musambana.
1. Ntakubwira imishinga ye y’ahazaza
Umusore ugufiteho gahunda yo kugushyira mu rugo akuganiriza ku bintu birenze umunsi muriho ahubwo ashyira imbere gusohoka ko musohokana nijoro mukarya mu kanywa bikarangiriza aho.
2. Aguhamagara nijoro gusa
Niba umuhungu mukundana aguhamagara nijoro atajya aguhamagara ku manywa icyo agushakaho ni uko muzajya muryamana ntabwo ari uko muzashinga urugo.
3. Iyo akwandikiye ariko akabikora ninjoro, aba yishimiye cyangwa ashishikajwe no kuryamana nawe, mu by’ ukuri ntabwo aba agambiriye ko mwazashyingiranwa usibye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa.
4. Uko akwita bishobora kukugaragariza niba agukunda by’ukuri cyangwa ashaka ko mwiryamanira.Akenshi azakwita amazina wumva ntakizere atanga k’umubano wanyu w’ahazaza mwembi usibye y’amazina ashirana n’agahararo.
5. Iyo agusabye ko umwoherereza amafoto yawe agaragaza umbwambure bwawe ukoresheje telefone ,aba yishimira Ku kwamamaza gusa nta rukundo aba agufitiye ruzatuma mushyingiranwa usibye kuryamana.
6. Ikintu kibaho iyo muri kumwe cyerekana ko agukunda by’ukuri cyangwa ko mukundana byo kuryamana.Iyo ashaka ko mugirana ikiganiro kiza,icyo gihe muba mukundana bifite intego yo kurushinga.Ariko iyo ibyo akora byose biganisha kuba yagukorakora Ku mabuno, kukwitegereza cyane cyangwa Ku kwiyegereza cyane muhagaze, ntakabuza ibyo aba acyeneye biba ari ukuryamana gusa.
7. Iyo yohereje ubutumwa, ibyo ategura byose bikaba ari ukukubona kandi akavuga n’ibintu bidasobanutse, ibyo byose aba ashaka kuba ari ukwiryamanira gusa.
8.Iyo ahora aguhamagara cyangwa akakwandikira bikaba ikiganiro kirekire kidafite icyo kigamije, burya aba agukunda bya nyabyo nta gushidikanya.aha bisobanurwa n’uko akenshi iyo ashaka ko muryamana akuganiriza avuga ngo ndagukumbuye mukunzi ndetse n’ibindi byinshi.
9. Mu gihe muri gukorana ikiganiro,iyo ibyo ari kuvuga byose biba byerekeranye n’ibice bigize umubiri wawe kandi atari si uko abashaka ngo akumenye neza,icyo aba ashaka nta kindi usibye kuryamana nawe.
10. Iyo ashaka kumenya byinshi kuri wowe mu biganiro byose mugirana,icyo gihe aba agukunda bitagira amacyemwa kandi bishobora kurangira mushyingiranywe.