Umukwe yahawe impano y'umwana yabyaye mu gasozi bitungura abantu
Umukwe yabuze aho arigitira ubwo yahabwaga impano y'umwana yabyaye hanze
Ubukwe bwahagaze nyuma y'impano yahawe umukwe
Inkuru ikomeje guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga ni iy'umukwe wahawe impano y'uruhinja n'umukobwa bigeze gukundana agahita yigendera akamumusigira.
Mu gihugu cya Tanzaniya mu karere ka Kyela, hasakaye inkuru yatangaje abantu y'umukobwa wazaniye umukwe impano y'uruhinja babyaranye ubwo bakundanaga.
Amakuru avuga ko ubwo umwanya wo gutanga impano wari ugeze, umusangiza w'amagambo ( MC) yasabye abageni guhagarara imbere hanyuma abashyitsi n'abandi bitabiriye ubwo bukwe bagatanga impano zo kubakira urwo rugo rushya rw'abageni.
Abo bageni buriwese yari afite ibase mu biganza, aho abatanganga impano buriwese yashyiraga amashilingi kuruhande ashaka gutanga.
Icyatunguye benshi naho umukobwa yaje gutanga impano afite umwana w'uruhinja maze amutereka mu riyabase yarifitwe n'umusore maze ahita agenda umwana amusiga aho.
Abari mu bukwe bose bakubiswe n'inkuba bibaza ibibaye barashoberwa, umugeni yahise yumirwa ndetse n'ibirori bihita bihagarara.
Amakuru avuga ko uwo mukobwa yari yarabuze uko yazaha se uwo mwana babyaranye maze ahitatamo kuzabikora umunsi w'ubukwe.
Uyu mukwe yakozwe n'isoni ubwo yahabwaga iyi mpano y'umwana yabyaranye n'undi mugore batasezeranye.