Eric Ten Hag avuze umukinnyi umwe wagambaniye Manchester united agatuma itsindwa

Eric Ten Hag avuze umukinnyi umwe wagambaniye Manchester united agatuma itsindwa

  • Sofyan Amrabat ntiyahiriwe n'umukino wa mbere wa Shampiyona yakiniye Manchester United

  • Eric Ten Hag yikomye umukinnyi we watanze coup franc avuga ko itari ngombwa

  • Manchester United imaze gutsindwa imikino 4 yose muri 7 imaze gukina

  • Abafana ba Manchester United batunguwe no gutsindwa na Crystal Palace

  • Eric Ten Hag ntiyashimishijwe n'imyitwarire y'abakinnyi be mu kibuga

Oct 01,2023

Umutoza Eric Ten Hag yanze kuripfana atunga agatoki umukinnyi umwe w'ikipe ya Manchester United wabatsindishije nyuma yo gutsindwa na Crystal Palace 1-0 mu mukino wa Shampiyona wabahuje kuri uyu wa gatandatu.

Ikipe ya Manchester United yatunguwe cyane no kwihanizwa na Crystal Palace nyamara mu gihe hari hashize iminsi itatu gusa Manchester United iyitsinze ibitego 3-0 muri Carabao Cup.

Gutsindwa kandi uyu mukino byatumye ikipe ya Manchester United igira intangiriro mbi za Shampiyona mu mateka yayo dore ko kugeza ubu imikino 7 imaze gukina yatsinze itatu itsindwa ine yose.

Abafana b'iyi kipe bari biteze ko uyu mukino ikipe yabo igomba kuwutsinda kubera uburyo yari yitwaye mu mukino yaherukaga gukina na Crystal Palace.

Ibintu byahindutse cyane bigenda uko abantu batabitekerezaga iyi kipe itsindwa igitego kimwe ku busa cyo ku munota wa 25 cyatsinzwe na Joachim Andersen.

Abafana b'iyi kipe bakomeje bizeye ko ikipe yabo irishyura iki gitego ndetse ikabona n'ibindi by'intsinzi gusa byaje kurangira icyizere kiraje amasinde batenguhwa cyane n'iyi kipe ikunze gutazirwa akazina k'amashitani atukura.

Nyuma y'uyu mukino itangazamakuru ryegereye umutoza Eric Ten Hag rimubaza aho byapfiriye yiregura avuga ko umukinnyi we w'inyuma yamutengushye cyane ubwo yakoraga ikosa ryaganishije ku gitego batsinzwe.

Uyu mutoza yitsaga ku ikosa ryakozwe n'umukinnyi w'umunya-Maroc , Amrabat iyi kipe iheruka guhabwa nk'intizanyo.

Amrabat yakoreye ikosa umunya-Ghana ukinira Crystal Palace, Jordan Ayew bituma babaha coup-franc ari nayo yabaye intandaro y'igitego Manchester United yatsinzwe.

Ten Hag Yagize ati " Mbere na mbere ririya kosa yakoze ntabwo ryari rikenewe na gato, Yatumye babaha coup-franc bitari ngombwa, Iyo ukina inyuma uba ugomba kwitonda cyane ukirinda amakosa nk'ariya."

"Muri rusange ariko ntitwigeze dukina neza, Twakagombye kuba twakoze byiza kurushaho.Ntacyo twabihinduraho ni ukubyakira no kugerageza gukosora ibitagenze neza."

Erik ten Hag hails Sofyan Amrabat versatility after impressive start to  Manchester United career | Evening Standard

Sofyan Amrabat wikomwe n'umutoza ntiyahiriwe n'umukino we wa mbere wa Shampiyona yakiniye Manchester United.

Twabibutsa ko ikipe ya Manchester United ifite imikino ibiri mu cyumweru gitaha igomba gukinira mu rugo aho kuwa kabiri izakira Galatasaray muri Champions League mu gihe kuwa gatandatu izaba ikina na Brentford.

Umwanditsi : Philippe Ndayisenga.