Muhanga: Polisi yishe irashe umugabo wagerageje kuyirwanya akoresheje umupanga

Muhanga: Polisi yishe irashe umugabo wagerageje kuyirwanya akoresheje umupanga

Oct 01,2023

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Nzeri 2023, mu murenge wa Mushishiro, akarere ka Muhanga, Polisi yishe irashe umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30 y’amavuko wari urimo kwiba insinga z’amashanyarazi, aho yaguwe gitumo n’abapolisi bari bari ku burinzi ashaka kubarwanya akoresheje umuhoro.

Ubwo uyu musore yageragezaga kurwanya abapolisi bahise bamurasa. Ni mu gihe polisi ivuga ko muri aka gace hamaze igihe hari abantu biba ibikorwaremezo cyane abitwikira ijoro bakajya gutwika insiga z’amashanyarazi bagakuramo umuringa w’imbere. Abaca insinga z’amashyanyarazi bibanda cyane mu cyaro aho mu masaha y’ijoro nta bantu baba bagenda kandi insiga ziri hafi. Iyo yari impamvu imwe Polisi yari yafashe ingamba zo gukaza uburinzi.

 

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface wavuze ko ubwo abapolisi babiri bakoraga uburinzi babonye umusore atwika insinga bamubaza ibyo arimo agashaka kubarwanya akoresheje umuhoro.

ACP Rutikanga yavuze ko muri abo ba polisi nta n’umwe bakomeretse ariko RIB yahageze ku buryo yatangiye kubyinjiramo. Yasabye abiba ibikorwa remezo kubicikaho kuko inzego zitazabihanganira, avuga ko inzego zahagurukiye abiba ibikorwaremezo byaba insiga z’amashanyarazi cyangwa ibindi bikorwa mu gihugu cyose.

 

Ingingo ya 182 y’itegeko No 68/2028 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona kubw’inabi ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa iby’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa inyubako bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni 3frw ariko atarenze miliyoni 5 frw.