Umubyeyi arashinja umuyobozi w'ishuri gusambanya umwna we w'imyaka 8
Inkuru y'umubyeyi watakambye asaba ko umwana we w'imyaka 8 y'amavuko yahabwa ubutabera, nyuma yo gushinja umuyobozi w'ishuri yigaho kumusambanya, yamenyekanye ku itariki 11 Gicurasi 2023.
Uyu mwana w’imyaka 8 wari uri mu barangiza amashuri abanza, ngo yatashye yakererewe arimo kurira , umubyeyi we amwitegereje abona yasambanyijwe amubajije uwabikoze avuga ko ari umuyobozi w’Ikigo yigaho. Uyu mubyeyi aganira na Radio na TV 1 dukesha iyi nkuru yagize ati:” Naramubajije ati byagenze bite , arambwira ngo twari turi gukubura n’abandi bana , amfata akaboko , anjyana muri sale , ankuramo kora anshyira kubibero bye. Nti Ese yari yambaye iki ? Ati yari yambaye ga”.
Uyu mubyeyi yavuze ko yahise ajyana uyu mwana kuri Isange One Stop Center ku Bitaro bya Kabgayi ariko ngo ntarabona ibisubizo gusa umwana we yahise ava mu ishuri ahunga uwo muyobozi w’Ikigo nk’uko nyina abivuga. Ati:” Ntabwo umwana wanjye ari kwiga, kuko njyewe ntabwo nafata umwana wanjye ngo mwohereze kumuntu wamugiriye nabi nonese yanamukuraho nabandi gukora neza ? Ubwose ntashobora no kumwica ? Umwana yari yaramubwiye ati:” Nuramuka ubivuze nzakurangiza, umwana rero yarenzeho arabimbwira namwe rero nk’abanyamakuru , mwari mukwiriye kunkorera ubuvugizi umwana wanjye akabona uburenganzira nawe agasubira kwiga nk’abandi”.
Uyu muyobozi w'ikigo cy’amashuri abanza ushinjwa gusambanya umunyeshuri we w’imyaka 8, yabwiye Radio na TV 1 ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB , ruramubaza agaruka mukazi gusa avuga ko atigeze asambanya uwo mwana avuga ko ahubwo ari abarimu batamushakaga boheje uwo mwana aramubeshyera bigatuma uwo mwana ata n’inshuri. Yagize ati:” Uwo mwana rero byarangiye nyina atamugaruye , ntabwo yamugaruye ntanubwo yatse icyangombwa ngo wenda amujyane ahandi , niba yaragize ubwoba ko uwo mwana yabivuga akavuga ukuri nyako , ikindi harimo n’abarimu bashutse uwo mubyeyi baramukoroga , baramubwira ngo agende avuge gutyo , noneho bamubujije no kugaruka ku ishuri “.
Mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumazemo iminsi mu Karere ka Muhanga rusobanurira abaturage Imikorere ya Isange One Stop Center , nyina wuwo mwana yarugejejeho icyo kibazo ndetse rumwizeza ko rugiye kugikurikirana kigakemuka.
Jean Paul Habuni Nsabimana , Umuyobozi wa Isange One Stop Center ku rwego rw’Igihugu , avuga ko zimwe mungamba zo gukumira ko abana abana basambanwa , harimo ubukanguramba buhoraho bwo gusobanurira abaturage uko icyaha cyo gusambanya abana gikorwa n’ingarukambi giteza ndetse nuko bashobora kumenyekanisha amakuru yacyo. Ati:” Niba umwana ahohotewe, twebwe ababyeyi , abaturanyi , ababarera, ababarera, dufite inshingano zo gutanga amakuru , kugirango abakoze ibyaha bakurikiranwe".
Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri mu Karere ka Muhanga , ushinjwa gusambanya Umwana w’imyaka 8 yigisha , abihamijwe n’Urukiko habihanishwa igihano kirimo guhanishwa igifungo cya burundu hisunzwe ingingo zirimo iya 133 mu Itegeko rihana ibyaha n’Ibihano muri rusange.