Abakobwa: Dore ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana azakubiza icyuya

Abakobwa: Dore ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana azakubiza icyuya

Oct 01,2023

Niba ufite icyizere ko urukundo rwawe ari urw'igihe kirekire n'uwo muntu, hari ibyo ukeneye kumenya mu gihe we ntacyo agaragaza kuko ashaka ko ubanza kumwizera.

Mu by'ukuri niba ugira gushidikanya kuri uwo mukunzi wawe menya ibi bintu.

1. Ashyira inshuti ze imbere

Uyu musore ntabwo agutekereza kabone n'iyo waba uri wenyine, akubwira ko adahari ahubwo umwanya wose akawuha inshuti ze.

Hari ubwo muzaba mudaherukana ariko inshuti ye yamubwira ngo bajye kureba umupira, agahita agenda kandi nyamara mutamaranye n'iminota ihahije.

Nyuma yo kuba akoze ibi, ukeneye gutekereza cyane, ukamenya impamvu abikora, ukamenya ko nutitonda urukundo rwawe, ruzajya habi.

2. Ntabikorwa akugaragariza 

Ikinyamakuru wikiHow kigaragaza ko umuntu mukundana ariko ukaba utarabona ikintu cye na kimwe ari ntaho muba muzagerana.

Iki kinyamakuru kigaragaza ko urukundo ari ikintu kidasanzwe gituma umuntu ashobora gutanga ibyo afite byose k'uwo yihebeye. Niba mumaranye igihe runaka ariko ukaba utarabona ko agutakazaho, si uwawe.

Ibi kandi bishimangirwa n'uko abahanga mu rukundo bavuga ko urukundo ari ibikorwa, bityo ugukunda by'ukuri akwiriye kubigaragarisha ibikorwa.

3. Ntabwo azi gushaka akazi 

Umusore utazi gushaka akazi cyangwa ngo abe ari umukozi, nta kintu na kimwe yakugezaho, uretse gutuma nawe uba umunebwe.

4. Atinya kukugeza iwabo

Uyu umusore ntabwo azakugeza iwabo, uzamara imyaka ubimusaba ariko ntabwo bizaba. Uyu musore numubona rero uzamenye uko umutwara.