Imbwa yahesheje abagenzi akayabo k'amafaranga nyuma yo kwicarana nabo mu ndege
Sosiyete y'indege yo muri Singapole yatanze indishyi ku bagenzi yicazanyije n'imbwa
Singapore Airlines yahuye n'uruva gusenya yigirizwaho nkana n'abagenzi bayinaganitseho nyuma y'uko babicaranyije n'imbwa-Ibintu byarangiye aba bagenzi bahawe indishyi.
Singapore Airlines yatanze indishyi y’akababaro ya 1 410$ nyuma yo kwicaza umugore n’umugabo hafi y’imyanya yari irimo imbwa mu ndege, ikagenda ibabangamira inzira yose.
Byabaye muri Kamena uyu mwaka ubwo abo bagenzi, Gill na Warren Press bakomoka muri Nouvelle-Zélande, bisangaga imyanya yabo mu ndege yegeranye n’imbwa.
Abo bagenzi bari baturutse i Paris berekeje muri Singapore. Ubwo bageraga mu ndege, batunguwe no gusanga imyanya bateguriwe iruhande rwayo hari imbwa y’umwe mu bagenzi.
Iyo mbwa ngo bagiye ibasakuriza ari nako impumuro yayo ibabangamira mu rugendo rw’amasaha 13 byatwaye ngo bagere muri Singapore.
Bamaze kurambirwa, byabaye ngombwa ko bava mu byicaro byabo byicarwamo n’abishyuye akayabo mu ndege (Business Class) bajya kwicara muri rubanda rusanzwe.
7sur7 yatangaje ko ubwo abo bagenzi bari bageze aho bagiye, bagiye gutanga ikirego cyabo kuri sosiyete y’indege yabazanye, ikabanza kubaha impozamarira y’intica ntikize.
Babanje guhabwa amadolari 73 buri umwe (Will na Warren) barayanga, Singapore Airlines igeze aho irayongera aba Amadolari 118 kuri buri muntu nabwo barayanga. Byaje kurangira bishyuwe Amadolari 1 410.
Gill na Warren bavuze ko icyatumye basaba indishyi atari ugukunda amafaranga ahubwo ari ukumvisha iyo sosiyete ko ifite inshingano zo kwita ku mutekano w’abakiliya bayo.
Ayo mafaranga bahise bayashyikiriza umuryango Blind Low Vision NZ wo muri Nouvelle-Zélande, ufasha abantu batabona kubona imbwa zibayobora.
Singapore Airlines yatanze indishyi ku bagenzi batishimiye serivisi zayo.