Israel : Abasirikare b'abagore ntibazongera gucunga gereza kubera kuryamana n'imfungwa z'abagabo

Israel : Abasirikare b'abagore ntibazongera gucunga gereza kubera kuryamana n'imfungwa z'abagabo

  • Muri Israel abagore bagiye gukumirwa ku kurinda amagereza kubera gufungurira amaguru imfungwa z'abagabo

Oct 01,2023

Abasirikare b'abagore muri Israel ntibazongera kwemererwa gucunga amagereza nyuma y'aho umusirikare wo muri iki gihugu ashinjwe kuryamana n'imfungwa y'umunya-Palestine.

Biravugwa ko uyu musirikare w’umugore ashobora kuba yaryamanye n’imfungwa y’umugabo umwaka ushize.

Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe amagereza muri Israel, Katy Perry na Minisitiri w’Umutekano, Itamar Ben-Gvir basohoye itangazo rivuga ko nta musirikare w’mugore wo muri iki gihugu uzongera kwemererwa gucunga gereza.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko iyi mfungwa yaryamanye n’uyu musirikare ifungiye ibyaha by’iterabwoba. Aho ifungiye ngo yari ifite telefone ku buryo yohererezaga amafoto yayo aba barinzi b’abagore.

Mu buhamya iyi mfungwa yatanze yavuze ko atariwe wenyine waryamanye n’abashinzwe kurinda gereza ngo kuko hari na bagenzi be babikoze.