Rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23, u Rwanda rwongera gushyirwa mu majwi

Rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23, u Rwanda rwongera gushyirwa mu majwi

  • Imirwano yongeye kubura muri teritwari ya Masisi

  • FARDC yongeye gushinja u Rwanda guteza imirwano i Masisi

  • M23 ivuga ko izarwana kugeza ku munota wa nyuma

Oct 02,2023

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FDLR, Wazalendo, Mai Mai n’indi mitwe bafatanyije bagabye ibitero simusiga ku nyeshyamba za M23 mu duce dutandukanye two muri teritwari ya Masisi.

Ibitero bya FARDC n’abo bafatanyijwe byatangiye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023 mu duce twa Kilorirwe, Kibarizo, Busumba na Kurumbu.

Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa yatangaje ko Guverinoma ya Congo yashyize mu bikorwa iterabwoba ku mutwe wa M23.

Yavuze ko Ingabo za Leta n’Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro batangije ibitero muri teritwari ya Masisi ku cyemezo kidakwiye cya Perezida Felix Tshisekedi.

Bisiimwa yamenyesheje amahanga ko Leta ya Congo igomba kwirengera ingaruka z’intambara yashoje kuri uyu mutwe.

Yavuze ko Perezida Tshisekedi ari gukora ibishoboka byose ngo aburizemo amatora yo mu Ukuboza 2023 yitwaje imirwano mu Burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu bivugwa ko kuva imirwano yubura nta kigo kirafatwa na FARDC ifatanyije n’Abacanshuro, Mai Mai, Nyatura, FDLR n’abandi.

Umuvugizi wa Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Kaiko Ndjike yavuze ko umutwe wa M23 n’Ingabo z’u Rwanda aribo babanje kugaba igitero ku birindiro bya FARDC i Kilorirwe.

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zikorera muri M23 zakoze ibi kugira ngo ziburizemo umugambi wo guhagarika intambara.

Ati “Ingabo z’u Rwanda zikorera muri M23 zagabye igitero muri Kilorirwe mri teritwari ya Masisi kuri iki Cyumweru.”

Umutwe wa M23 uvuga ko uzarwana kugera ku isegonda rya nyuma ry’ubuzima bwabo kugira ngo uburenganzira bwabo n’abanyekongo bagenzi babo bwubahirizwe.

Tags: