RIB yatangaje ko yafunze Harerimama Joseph, uzwi nka Pastor Yongwe
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), rwatangajeko kuri iki Cyumweru, tariki 01 Ukwakira 2023 rwataye muri yombi uwitwa Harerimama Joseph uzwi nka Pasiteri Yongwe, ukunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Pasiteri Harerimama Joseph uzwi nka Yongwe, ymejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry.
Dr Murangira yagize ati “Ejo tariki ya 01 Ukwakira uyu mwaka wa 2023, RIB yafunze Pastor Harerimana Joseph uzwi ku izina rya Yongwe. Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bizwi nka Escroquerie mu rurimi rw’Igifaransa.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko Harerimana Joseph uzwi nka Pasiteri Yongwe, “afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.”
Dr Murangira yaboneyeho gutanga ubutumwa, agira ati “RIB iratangariza abantu ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi bakora.”
RIB kandi yibutsa abantu bose kubahiriza amategeko kuko ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwabafasha gukora ibyo bakora batekanye.
Itegeko rivuga ko: Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).