Abagabo: Dore amagambo 4 ugomba kwitondera cyane igihe urimo kuganira n'umugore / umukunzi wawe
Ibyo ugomba kwitondera igihe uganira n'umukunzi wawe
Hari amagambo umugabo agomba kwirinda kubwira umugore we igihe yarakaye kuko ntacyo byafasha ahubwo bizambya ibintu kurushaho bikaba bishobora no kubatandukanya.
Uburakari ni kimwe mu binu byica umubano w’abantu bakundana cyangwa bashakanye. Ni umwanzi ukomeye w’urukundo kandi usenya iyo budatangiriwe hafi.
Niyo mpamvu abagabo bagirwa inama yo gucungana n'ururimi rwabo mu gihe barakaye kuko hari amagambo bashobora kubwira abafasha babo bikarangira bisenyeye.
Dore amagambo 4 abagabo bakwiye kubwira abagore babo:
1. Ntujya utekereza mbere yo kugira icyo ukora
Kubwira umugore ko atajya atekereza mbere yo kugira icyo akora, ni bibi cyane. Nubwo aya amagambo ari ingirakamaro kuyamubwira igihe atuje, mu gihe umugore yarakaye kumubwira ko atajya atekereza mbere yo kugira icyo akora, abifata mu buryo bubi . Abifata nkaho umubwiye cyangwa umufata nk’aho afite imitekerereze iri hasi. Aho gucururuka akaba yarakara kurushaho.
2. Kuki urakazwa n’ubusa?
Ibi nabyo bijya gusa n’ingingo ibanza. Kumubwira ko arakazwa n’ubusa, abifata nkaho impamvu yamurakaje wayisuzuguye. Ni nko kumubwira ngo ndabona nta mpamvu yo kurakara ufite. Ikindi abifata nkaho umugereranyije n’umwana muto cyane kuko nibo barakazwa n’ibintu bidafatika . Aho gukemura ikibazo ahubwo uzaba urushijeho kwatsa umuriro.
3. Ndakurambiwe
Hari igihe abashakanye bagirana ubwumvikane buke, rimwe na rimwe hakaba habaho n’intonganya. Iyo umugabo yumva bimugeze ahantu atakwihanganira, ashobora kubwira umugore we ko amurambiwe, nyamara atari uko amurambiwe ahubwo arambiwe rwaserera ahora amuzanaho.
Si byiza rero kumubwira aya magambo. Abagore aho bava bakagera, bafite impano itangaje. Kwibuka amagambo mwavuganye mutongana ni aba mbere. N’ubwo yakwereka ko ibintu bimeze neza nyuma yaho, arakomeza akabika ya magambo ku mutima.
4. Ni amakosa yawe
Guherereza amakosa kuwo mwashakanye nacyo kiri mu byangiza umubano w’abashakanye. N’ubwo ataba yarakaye, kumubwira ko ibyabaye byose ari amakosa ye ni bibi. Umugore rero warakaye ukamutwerera amakosa yose ni nko kongera ’essance’ mu muriro.
Mu mibanire y’abashakanye, umugabo agomba kugira kwifata rimwe na rimwe mu magambo cyane iyo umugore we yarakaye. Ni byiza ko hari ibyo urenza maso mu rwego rwo gukomeza umubano wanyu naho ubundi ntuzishimira ibizakurikira amagambo nkayo twavuze haruguru.