"Ni mukecuru imyaka iramujyanye" - Zari yibasiwe ashinjwa kwihambiraho umugabo wa 3 bagiye gushyingiranwa
Nyuma y’igihe kirekire basezeranye mu Idini ya Islam, Zari Hassan na Shakib Lutaaya bageze ku musozo wo gukora ubukwe buteganyijwe ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira 2023, aho butegenyijwe kuzabera muri Afurika y'Epfo.
Shakib Lutaaya ugiye gukorana ubukwe na Zari Hassan usanzwe wiyita Bosslady, ni umugabo we wa 3, akaba agiye gushyingiranwa na we nyuma ya Diamond Platnumz ndetse na Ivan Ssemwanga wari umuherwe muri Uganda akaba ari na ho bivugwa ko Zari yakuye amafaranga.
Zari Hassan ni umubyeyi w’abana batanu harimo abana babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania baherutse gushwana.
Nyuma y’uko Zari Hassan ashwanye Diamond Platnumz, Zari Hassan yahise akundana na Shakib Lutaaya bahuriye muri Afurika y’Epfo kugeza magingo aya bose akaba ariho batuye.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Zari Hassan ni bwo yasezeranye na Shakib Lutaaya ariko abantu baramwibasira cyane bavuga ko byaba ari igitutu yashyize kuri uyu musore ngo bakore ubukwe kubera ko imyaka imujyanye ariko Zari abitera utwatsi.
Icyo gihe Zari yagize ati: “Buri kimwe kiri mu mwanya wacyo ariko si ukubera igitutu kuko undi muntu yasezeranye mu Karere k’Iburasirazuba, ese nta bandi bantu bazongera gusezerana?” Akomeza asobanura ko umugabo we Shakib atabyutse ngo yemere ko basezerana ako kanya.
Agaragaza ko iteka abantu babona ibyo bamuvugaho ati: “Kubera iki buri gihe iyo bigeze kuri njye abantu babona ibyo kuvuga?”
Icyo gihe Zari yavuze ko byari muri gahunda za Shakib, ati: “Ntabwo Shakib yabyutse mu gitondo ngo afate umwanzuro ngo dusezerane kubera igitutu kuko undi muntu yasezeranye, ntabwo ari amarushanwa kuko si we wa mbere wari usezeranye.”
Nyuma y’uko basezeranye mu mihango y’idini, Zari Hassan yatangaje ko ubukwe bwe buzaba mu mpera z’uyu mwaka cyangwa se mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Mbu cyandikirwa muri Uganda akaba ari naho Zari Hassan avuka, cyatangaje ko Zari Hassan afite ubukwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira 2023.
Ni ubukwe buteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo akaba ari naho aba bombi basanzwe batuye banagenzura ibikorwa bahakorera by’ubucuruzi.