"Iyo ndwara iradura ngo natwe uyitwanduze"-Abakobwa bo kuri x basariye amafoto ya Miss Jolly

"Iyo ndwara iradura ngo natwe uyitwanduze"-Abakobwa bo kuri x basariye amafoto ya Miss Jolly

Oct 02,2023

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2015, yahagurukije amarangamutima y'abatari bake, nyuma yo gushyira amafoto ye ku rukuta rwe rwa X, amugaragaza ikimero n'uburanga buhebuje, aho bamwe kwiyumanganya byabananiye, baterura bagira bati:"Ese koko iyo ndwara wigirira yo kuberwa ntiyaba yandura ngo natwe uzatwanduzeho?". Aha bari bashatse nko kumubaza ibanga bakoresha na bo bakajya babasha kugaragara neza nk'uko bimubaho.

Miss Mutesi Jolly ni umwe muri ba Nyampinga u Rwanda rwigeze wavuzweho kuba umunyaburanga bwihariye ndetse n'umunyabwenge. 

Image

Dore bimwe mu byo wamenya kuri Miss Rwanda 2015, Mutesi Jolly.

Mutesi Jolly Yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, akaba yarize amashuri ye yi ncuke n'abanza mu gihugu cya Uganda akaba ari naho yavukiye. umwaka wa gatandatu we w'amashuri abanza yawize mu Rwanda kukigo cya Remera Academy ya mbere.

Mutesi jolly ni umwe mu bakobwa batangiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza, kurwego mpuzamahanga, ndetse no mu bindi bintu byishi bitandukanye mu gihugu nyuma y'aho atorewe kuba nyampinga w'u Rwanda wagatanu nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi; akaba yarambitswe ikamba tariki 27 Gashyantare 2016.

Image

Mutesi jolly yakiriwe na ambasaderi w'u Rwanda Gen.Maj Charles Karamba muri tanzaniya ubwo yaragiye gutegura umushinga we w'irushanwa ry'ubwiza rya Miss East Africa.

Image

Mutesi Jolly wambaye ikamba ry'ubwiza nk'umukobwa wahize abandi mu bwiza, umuco ndetse n'ubwenge ni umwe muri ba nyampinga bazwiho kugira ibitekerezo cyane kandi bakabishyira mu bikorwa ni we kandi wagaruye irushanwa rya Miss East Africa ritaherukaga kuvugwa Akaba yarashyizemomo imbaraga uko ashoboye kandi byatanze umusaruro kuko ryaje kwegukanwa n'umunyarwandakazi Shanitah muri 2021.

Ibyo birori byakataraboneka byabereye mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzaniya ahitwa Milimani cityhall.