Nyagatare : Abagabo babiri bakoranaga na Kazungu basanzwe bapfuye
Abagabo barindaga umuceri wa kazungu basanzwe bapfuye
Mu karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw'amayobera rw'abagabo babiri bakoreraga Kazungu.
Mu Kagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, havuzwe urupfu rw’amayobera rw’abagabo babiri basanzwe mu nzu ya shitingi bari bubatse mu Gishanga.
Iyi mibiri y’aba bagabo uko ari babiri yagaragaye ahagana Saa Mbili n’Igice zo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023.
Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko aba bagabo bakoraga akazi ko kurinda umuceri uhingwa muri icyo gishanga.
Umunyamabanga w’Umusigire w’Umurenge wa Tabagwe, James Gatunge, yavuze ko aba bagabo basanzwe mu nzu nto ya shitingi bari bubatse bapfuye ndetse nta n’ibikomere bafite ku mibiri yabo.
Ati “Basanzwe bapfiriye mu nzu ya shitingi ngufi cyane. Harimo imbabura n’ibiryo bari batetse birimo ibijumba n’imyumbati byahiye ariko batabiriye.”
Barindaga imyaka y’umugabo witwa Kazungu wo muri uyu Murenge wa Tabagwe ndetse bikekwa ko bishwe n’ubushyuhe buturutse kuri iyo mbabura bari bashyize muri aka kazu.