Abagabo 5 ku isi batunze miliyali y'amadorari bakiri abasore bato cyane
Mu baherwe benshi hari bamwe muri bo bakize bakiri bato ndetse abandi bakira bakuze nyuma yo gushakisha.
Ubusanzwe nta muntu uhirwa rimwe n'undi niyo mpamvu hari abavuka bakize, abakira bakuze ndetse n'abavuka bakize bagasaza bakennye tutibagiwe n'abavuka ari abakene bakarinda basaza bakiri abakene.
Mu bakire iyi Si ifite, harimo ibyo byiciro byose,tugiye kwibanda ku baherwe babashije kugira miliyari y'amadorali bafite imyaka mike kurusha abandi bitewe n'ibyo bakoze bikabahira.
5. Bill Gates
Umuherwe William Henry Gates II uzwi nka Bill Gates yavutse ku wa 28 Ukwakira 1955 aza kugira Miliyari y'amadorali ku myaka 31 kuri ubu akaba afite imyaka 67 bivuze ko amaze imyaka 36 mu muryango w'aba Billionaire. Igikorwa Bill Gates yakoze kikamuhesha akayabo atunze ni ukuvumbura Microsoft ikoreshwa muri za mudasobwa zose ku Isi.
4. Sergey Brin
Sergey Mikhailovich Brin yavutse ku wa 21 Nzeri 1973 mu Burusiya aza kugira Miliyari y'amdorali kuri konti ze za banki ku myaka 31. Uyu mugabo w'imyaka 50 niwe wakoze Google afatanyije na Larry Page, yatangije Alphabetic Inc ndetse anazana uburyo bwa PageRank. Uyu mugabo usigaye afite ubwenegihugu bwa Amerika afite Miliyari 107 z'amadorali ya Amerika.
3. Larry Page
Lawrence Edward Page uzwi nka Larry Page yagize Miliyari y'amadorali ya Amerika kuri konti ze ku myaka 30 bivuze ko amaze imyaka 20 ari mu muryango w'abatunze miliyari ku Isi dore ko ubu afite imyaka 50. Larry Page yafatanyije na Sergey kubaka ikoranabuhanga rya Google, Alphabet Inc. Larry ubu afite miliyari 118 z'amadorali ya Amerika.
2. Evan Spiegel
Evan Thomas Spiegel ni umujejetafaranga ukiri muto aho ubu afite Miliyari 2.7 z'amadorali ya Amerika. uyu mugabo w'imyaka 33 yujuje miliyari ku myaka 25 byumvikane ko amaze imyaka 5 ari mu baherwe batunze miliyari y'amadorali ku Isi ndetse akaba uwa kabiri wabashije gutunga miliyari ku myaka mike. Uyu mugabo niwe wakoze Snap Inc.
1. Mark Zuckerberg
Uyu niwe mugabo ukize cyane ndetse nawe akaba afite imyaka mike akaba ari n'uwa mbere wujuje Miliyari y'Amadolari ku myaka mike aho yari afite 23 gusa.
Uyu mugabo yakoze imbuga zirimo Facebook, Instagram, WhatsApp ndetse na Thread aheruka gukora yaciye agahigo ko kuba urubuga rwa mbere rwagize abarukoresha Miliyoni mu masaha make cyane. Nta wavuga ibigwi by'uyu mugabo ngo abirangize kuko nta muntu wagingo aya wibaza iyo izi mbuga zose Mark Zuckerberg yakoze iyo zitabaho uko byari kuba bimeze.