Dore amagambo 3 abantu batazi y'ngenzi cyane kurusha ijambo 'Ndagukunda'

Dore amagambo 3 abantu batazi y'ngenzi cyane kurusha ijambo 'Ndagukunda'

Oct 04,2023

Abakundana bashobora kubwirana andi magambo aruta Ndagukunda. Aya magambo yavugwa n'uwo ari we wese hagati y'abakundana, ni ukuvuga umukobwa n'umuhungu.

Kuvuga ngo 'Ndagukunda' ni byo binyura uwo mukundana ariko nanone bikagendana n'ibindi bikorwa bibiherekeza.

1. Mbabarira 

Iri jambo riruta Ndagukunda bitewe n'igihe rivugiwe n'aho rivugiwe kuko uribwiwe aruhuka umutima akumva ko akunzwe kandi ababariwe bikamwereka ko yitaweho cyane kandi nyamara ntawabivuze.

Abahanga bemeza ko ijambo Mbabarira rifasha uribwiwe kumva nawe yatanga imbabazi ku bamwegereye bikaba byazana umwuka mwiza.

2. Ndakubabariye 

Iri jambo rituza umutima, uribwiwe akaruhuka ndetse agahumeka neza akumva ko akunzwe cyane kubera ko aba atuwe umutwaro w'ibyo yari yikoreye. Kuba wabwira umukunzi wawe ko umukunda ariko ntubashe kumuha imbabazi ntacyo biba bivuze. Niyo mpamvu abahanga bemeza ko ijambo 'Ndakubabariye' rifite imbaraga nyinshi hagati y'abakundana.

Nta rukundo ruba ruhari mu gihe ari ntakubabarira guhari, kandi ntakubabarira mu gihe nta rukundo ruhari. Ibi bigaragaza ko kubabarira ari kimwe mu byemeza neza ko ababana bakundana.

3. Ntewe ishema nawe

Burya umuntu ukubwiye ngo atewe ishema nawe, aba agukunda cyane, niyo mpamvu iri jambo naryo riri mu magambo meza kandi ashobora gutuma umuntu anezerwa cyane. Ntabwo gukundana n'umuntu byoroha ariko iyo abakundana babyoroheje biroroha bikababera byiza hagati yabo bombi.

Isoko: YourTango