Yverry wari waraburiwe irengero mu muziki, yagarukanye ingamba simusiga
Nyuma y’igihe asa nk’udakora umuziki, umuhanzi w'umunyarwanda Yverry wanamaze gushyira hanze indirimbo ‘Njyenyine’ yakoranye na Butera Knowless, yemeje ko ibyo yari ahugiyemo yamaze kubishyira ku ruhande ubu amaso yose ayahanze umuziki.
uyu mugabo usanzwe akora umuziki hano mu Rwanda na we ari ku rutonde rw'abahanzi bari baraburiwe irengero mu ruhando rw'umuziki nyarwanda (abahanzi bazimye).
Yverry avugako ‘Njyenyine’ ari indirimbo yakoranye na Butera Knowless umwaka ushize, icyakora ngo ntiyahita isohoka bitewe na gahunda nyinshi yari afite. Ati “Ni indirimbo twakoze umwaka ushize, ndibuka ko ejo bundi ubwo nabwiraga Ishimwe Clement ko nshaka ko tuyikorera amashusho yatunguwe kuko atanayibukaga, gusa yari yarayikunze. Nyuma yo kongera kuyumva twahise dufata icyemezo cyo kuyikora vuba igasohoka.”
Yverry avuga ko atigeze agorwa na KINA Music mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, ahubwo ahamya ko ari bantu nabo bakunze indirimbo baniyemeza kumufasha mu ikorwa ryayo.
Ku rundi ruhande uyu muhanzi wahishuye ko yari amaze igihe ahugiye muri gahunda z’urugo, yavuze ko ubu yongeye kurangamira ibikorwa by’umuziki. Ati “Umuziki usaba umwanya munini, kuba umuntu yiteguye no mu mutwe ameze neza, rero narinkirwana no kubanza kwakira inshingano nk’umugabo ubundi nkabona kubijyamo wese.”
Uyu muhanzi ahamya ko indirimbo ye na Butera Knowless yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we biganjemo abamubwiraga ko bari bamukumbuye dore ko yari amaze igihe asa n’uwahagaritse ibyo kuwukora.
Yverry uri mu bahanzi bize umuziki mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda. Ni umwe mu bakunzwe bikomeye mu minsi yashize, icyakora aza gusa n’ubigenzemo gake nyuma yo gutangira kwitegura ubukwe bwe.
Ni ubukwe bwabaye umwaka ushize ndetse kuri ubu yamaze kwibaruka imfura.