Prof Harelimana n’abo bareganwa bafunguwe
Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof. Harelimana Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko, bafungurwa by’agateganyo.
Tariki 28 Nzeri 2023, ni bwo habayeho kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko risubitswe ku wa Gatatu kuko Hakizimana Clever atari afite umwunganira.
Ubushinjacyaha bwatangiye bwari bwasabiye ababurana gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha bakurikiranyweho.
Prof Jean Bosco Harerimana yashinjwe ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Ibindi ni ufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
Hakizimana Clever yashinjwe gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Ni mu gihe Gahongayire Liliane yashinjwe gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano mu bikorwa.
Ibyaha bakurikiranyweho byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amasoko yatanzwe binyuranyije n’amategeko.