Zuchu yihakanye ibyamuvuzweho kuri Diamond, abantu bagwa mu kantu

Zuchu yihakanye ibyamuvuzweho kuri Diamond, abantu bagwa mu kantu

Oct 04,2023

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, yavuze ko Diamond Platnumz atari umugabo we, bityo ko akwiye gukora ibyo ashaka n’igihe abishakiye.

Uyu muhanzikazi umaze igihe avugwa mu rukundo na Diamond usanzwe ari umukoresha we (boss), ibi yabitangaje nyuma yo kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abafana batandukanye, ubwo Tanasha Donna yahaga impano nyina wa Diamond ku munsi we w’amavuko.

Nyina wa Diamond usanzwe uhabwa akazina ka Mama Dangote, amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impano y’amavuta, imibavu, amafaranga n’indabo yohererejwe na Tanasha Donna ni yo yazamuye amagambo menshi.

Bamwe mu bafana bakimara kubona ayo mashusho bahise batangira kubwira Zuchu ko akwiye kwitonda kuko ibyabaye bica amarenga ko Tanasha Donna ashobora kongera gusubirana na Diamond Platnumz basanzwe banafitanye umwana w’umuhungu.

Aha ni ho Zuchu yahise avuga ko Diamond Platnumz kugeza ubu afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka kuko amaze igihe nta mukunzi afite. Ati: “Nshuti, ntabwo ari umugabo wange, ubu afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka.”

Zuchu & Diamond continue to fuel dating rumours as their bedroom video goes  viral | Pulselive Kenya

Nubwo Zuchu yabaye nk’uwihakana ibi nyamara yagiye avugwa cyane ko akundana na Diamond Platnumz, ndetse bikajyana n’ibikorwa aba bombi bagaragarizaga abakunzi babo.Mama Dangote na Tanasha basanzwe basangira n’itariki imwe y’amavuko ndetse mu 2019 aba bombi bahurije hamwe ibirori byabo by’umunsi mukuru w’amavuko ubwo Tanasha yari akiri mu rukundo na Diamond.

Ibiganiro kuri murandasi bikomeje kwiyongera nyuma y’aho Mama Dangote yatanze igitekerezo ku butumwa bwasabaga Diamond Platnumz ko agomba kwibanda kuri Tanasha kurusha abandi bakobwa bose.

Mu 2018 ni bwo Diamond na Tanasha batangiye kumvikana mu nkuru zivuga ko bari mu rukundo, nyuma mu Ukuboza 2019 bibaruka umwana w’umuhungu witwa Naseeb Junior. Batandukanye muri Werurwe 2020.