Abagore bambara impenure n'abagabo basuka imisatsi, bafatiwe ingamba zitoroshye

Abagore bambara impenure n'abagabo basuka imisatsi, bafatiwe ingamba zitoroshye

Oct 04,2023

Mu gihugu cya Tanzania Mu karere ka Arumeru mu Ntara ya Arusha, hashyizweho amabwiriza avuga ko abakobwa bambara amajipo magufi n’abasore basuka imisatsi, bazajya bacibwa amande angana n’ibihumbi 50 by’amashilingi.

Mu gihe hirya no hino ku isi, kwambara impenure (Mini Skirts), no gusuka imisatsi ku gitsina gabo bikomeza kwiyongera ndetse ntibivugweho rumwe, aho usanga byemezwa ko ari iterambere, kuko usanga ababikora bemezako ari ubusirimu, mu gihugu cya Tanzania ho bamaze gushaka uburyo ibyo byakumirwa ndetse bikaba byagabanuka ku kigero gifatika.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru Reuters, avuga ko aya mabwiriza yashyizweho bitewe n’uko umubare w’abakobwa b’ahitwa Olevolosi bambara impenure umaze kwiyongera cyane.

Imibare y’aba bakobwa yikubye kabiri berekana imibare ivuga ko umwaka ushize bari 312, none ubu bakaba ari 634.

Ni imibare yerekanywe n’ibarura ryakozwe muri ako gace, aba biyongeraho n’abahungu bisukisha imisatsi yabo, bose babafatiye ingamba yo kujya bacibwa amande y’ibihumbi 50 by’amashilingi.