Kigali: Ahazwi nka Peyaje imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka imana ikinga akaboko

Kigali: Ahazwi nka Peyaje imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka imana ikinga akaboko

Oct 05,2023

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, Ahazwi nko kuri Peyaje, ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati werekeza i Remera, habereye impanuka ya bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023. Ababonye iba bavuze ko umushoferi wari utwaye iyo bisi izwi nka Youtong yaba yabuze feri bituma ata umuhanda agonga umukingo.

Urujya n’uruza rw’ibinyabiziga kuri uwo muhanda rwabaye ruhagaze, mu gihe hagikorwa ubutabazi bw’ibanze ku bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yavuze ko nta wahitanywe n’iyi mpanuka, uretse abantu bane bakomeretse byoroheje. Ati “Ntawe yahitanye uretse abamotari babiri n’abagenzi babiri bakomeretse byoroheje, bose bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima kwitabwaho n’abaganga”.

SSP Irere avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana bikiri mu iperereza, ariko harakekwa ikibazo cya feri y’imodoka idakora neza.

SSP Irere yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga kugenzura ubuzima bwabyo, kuringaniza umuvuduko bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda.